Hakize babiri, nta wanduye nta n’uwapfuye

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, nta muntu wanduye Marburg, hakize 2, nta wapfuye.
Kugeza ubu, abanduye ni 61, abarimo kuvurwa ni 29, abapfuye ni 14, abakize ni 18, ibipimo bimaze gufatwa ni 3376 naho inkingo zimaze gutangwa ni 620.
Ibimenyetso by’indwara ya Marburg ni umutwe ukabije, umuriro mwinshi, kubababra imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.
Uburyo bwo kuyirinda ni ukwimika umuco w’isuku, kutegera umurwayi ugaragaza ibimenyetso no kwirinda gusuhuzanya aabantu bakoranaho.
