Basketball: Antino Jackson yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu yitegura igikombe cy’Afurika

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo muri Basketball, Dr. Cheikh Sarr yahamagaye abakinnyi 15 barimo Antino Jackson Alvalezes mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 12 Ukwakira 2024 ni bwo hashyizwe hanze urutonde rw’abakinnyi bagomba gutangira kwitegura amajonjora y’Igikombe cy’Afurika, aho u Rwanda ruzakinira muri Sénégal mu Ugushyingo uyu mwaka.

Uru rutonde rugaragaraho abakinnyi bashya nk’Umunyamerika, Antino Jackson wigaragaje muri shampiyona akinira REG BBC gusa akaba aherutse kwerekeza muri APR BBC.

Hari kandi Alexandre Aerts wo mu Bubiligi akaba ari murumuna wa William Robeyns, Manzi Kenny uba muri Australia na Shema Bruno wa APR BBC.

Abandi ni abasanzwe nka Ntore Habimana, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, William Robeyns, Ndizeye Dieudonne, Hagumintwari Steven, Kazeneza Emile Galois, Axel Mpoyo, Shema Bruno, Muhizi Prince, Shema Osborn na Bigirumwami Noah.

Iyi kipe izatangira umwiherero tariki ya 1 Ugushyingo 2024, mu gihe imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 izabera muri Sénégal tariki ya 22 kugeza 24 Ugushyingo 2024.

Muri iyi mikino y’amajonjora y’ibanze, U Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu hamwe na Sénégal, Cameroun na Gabon.

Igikombe cy’Afurika (FIBA AFROBASKET 2025) izabera muri Angola mu mpeshyi ya 2025.

Manzi Kenny yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu
Bigirumwami Noah yongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu
Alexandre Aerts usanzwe ari murumuna wa William wa APR BBC ari mu bakinnyi bashya bari mu Ikipe y’Igihugu
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE