Muhanga: Abahinzi barifuza gusimbuza ubuhinzi bw’umuceri ubw’ibigori n’ibishyimbo

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu bahinzi bibumbiye muri koperative Kiyaberi ubusanzwe bakorera ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi I, bifuza ko bakemererwa guhinga ibishyimbo n’ibigori kuko icyo gishanga gifite ikibazo cy’amazi make.

Icyo gishanga giherereye hagati y’Imirenge ya Nyamabuye na Shyogwe mu Karere ka Muhanga, abahinzi bavuga ko n’ubwo kuri ubu babujijwe guhinga umuceri kugira ngo icyuzi cya Rugeramigozi cyabahaga amazi yo gushyira mu muceri kibanze gitunganywe, ubuyobozi bw’akarere bukwiye kubafasha hakabaho guhindura igihingwa kuko amazi umuceri ukoresha usanga hari igihe aba makebakifuza ko bajya bahinga ibishyimbo n’ibigori.

Beneyo Chantal ni umwe muri aba bahinzi, avuga ko ubu bari guhinga ibigori kubera ko ubuyobozi bwababujije guhinga umuceri icyuzi kitaratunganywa.

Ati: “Mu minsi yashize, twakoranye inama n’abayobozi batubwira ko tutazahinga umuceri mbere y’uko icyuzi gitunganywa ngo kibashe kuduha amazi kinayohereza muri WASAC, ari nayo mpamvu turi guhinga ibigori.”

Akomeza avuga ko n’ubundi kubera ikibazo cy’amazi bakunze guhura nacyo aba make, ubuyobozi bw’akarere bwabafasha umuceri ntibazongere kuwuhinga, bakajya bahinga ibishyimbo n’ibigori nkuko byahozeho mbere.

Ati: “Rero ubundi Akarere gakwiye kudufasha igihingwa cy’umuceri kikavanwa muri iki gishanga, tukajya duhinga ibishyimbo n’ibigori, kuko usanga amazi kubera kuyasaranganya na WASAC iyajyana mu mujyi wa Muhanga, hari imirima y’umuceri atageramo, nyamara ibigori n’ibishyimbo twarabihingaga tukeza tudakeneye amazi ikindi byafasha abatuye umujyi wa Muhanga kubona amazi menshi kuko bakongera ingano y’ayo batunganya.”

Ibyo avuga bikaba binagarukwaho n’umwe mu bayobozi ba koperative Kiyaberi abo bahinzi bibumbiyemo, uvuga ko nawe agereranyije uburyo hari igihe babura amazi yo gukoresha mu muceri, bikarangira hari abarumbije kandi guhinga umuceri bishorwamo amafaranga menshi, ubuyobozi bwabahindurira igihingwa cy’umuceri kigasimbuzwa ibigori n’ibishyimbo, noneho amazi y’icyuzi agaharirwa ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC kiyatunganya kiyaha abatuye umujyi wa Muhanga.

Ati: “Guhinga umuceri biravuna kuko uwushoramo amafaranga guhera mu itera kugeza mu isarura, noneho rero wakubitaho no kuba hari igihe ubura amazi, bikarangira uguye mu gihombo, kandi birumvikana kuyabura biterwa n’uko tuba twayasaranganyije na WASAC iyajyana mu mujyi wa Muhanga.”

Akomeza agitra ati: “Nkuko mbere twahingaga ibigori n’ibishyimbo ugasanga ni twe dutunze umujyi wa Muhanga ku bishyimbo, ubuyobozi mu bushishozi bwadusubiza ku bihingwa by’ibishyimbo n’ibigori, aho kuguma ku muceri usanga amazi yo kuwuha hari igihe aba make kubera kuyasaranganya na WASAC, na cyane ko iyo icyuzi cyakamye ubwo duhita tugwa mu gihombo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yemera ko abahinzi n’ubwo baba batarize ubuhinzi baba bafite ubumenyi buhagije kuri bwo, avuga ko bazicarana na bo bafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, bakarebera hamwe niba icyifuzo cy’aba bahinzi gifite ishingiro.

Ati: “Ni byo abahinzi ntabwo twabahakanya ku cyifuzo bafite kuko nubwo batize ubuhinzi bafite ubumenyi kuri bwo nk’ababukora, rero tugiye gukorana inama na bo dufatanyije n’ubuyobozi bwa RAB, noneho turebe koko niba ibyo basaba bifite ishingiro bijyanishijwe n’abahanga mu buhinzi, kuko icyo twe tureba cya mbere ari uko umuhinzi ahinga igihingwa yishimiye ko kimufasha kongera umusaruro akihaza mu biribwa nk’uko icyerekezo cy’igihugu mu buhinzi kibivuga”.

Ubuyobozi bwa koperative ya Kiyaberi ivuga ko, ubusanzweiIgihingwa cy’umuceri bagihingaga ku buso bungana na hegitari 45, n’aho igihingwa cy’ibigori bakagihinga ku buso bungana na hegitari 25.

Gusa kuri ubu nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bakaba muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2025, ubuso bwose uko ari hegitari 70, bari kubuhingaho igihingwa cy’ibigori.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 12, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE