Minisitiri Nyirishema yaganiriye na David ku myiteguro ya Shampiyona y’Isi y’amagare

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 11, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard ari hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Nelly Mukazayire ndetse na Perezida wa FERWACY Ndayishimiye Samson bakiriye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) David Lappartient.

Ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe uko u Rwanda rwiteguye kwakira Shampiyona y’isi y’Amagare izabera i Kigali muri Nzeri 2025.

Iyi Shampiyona izaba ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika izakinwa iminsi umunani hagati yo ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025 na tariki 28 Nzeri muri uwo mwaka aho izakinwamo ibyiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.

Gusiganwa n’ibihe ni byo bizakomeza gukinwa mu minsi ine ya mbere bisozwe ku wa Gatatu ubwo amakipe avanze abagabo n’abagore azaba asiganwa n’ibihe.

Mu byiciro hafi ya byose bizakinwa bizaba birimo kuzenguruka (Circuit) mu bice bya Kimihurura mu nzira y’ibilometero 15,1 aho abakinnyi bazajya bahanyura inshuro ziri hagati y’eshanu na 15 bitewe n’icyiciro bari gukina.

Mu bagabo basiganwa ku muhanda, bazanyura mu nzira zirimo akazamuko ko kwa Mutwe kazwi nka Mur de Kigali hazwi nko kwa Mutwe no kuzamuka umusozi wa Mont Kigali.

Ni mu nzira y’ibilometero 267,5 irimo akazamuko ka metero 5.475 aho abasiganwa bazatangira saa tatu n’iminota 20 basoze saa kumi na mirongo itatu n’itanu.

Abantu barenga ibihumbi 20 ni bo bitezwe kuba bari mu Rwanda mu gihe cy’iri rushanwa harimo n’abakinnyi bagera ku bihumbi 5 000 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 11, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE