Ngoma: Uwaretse gukina ikiryabarezi ageze ku bifite agaciro k’asaga miliyoni 6 Frw

Sibomana Joseph w’imyaka 33 avuga ko kuva yareka gukina umukino w’amahirwe uzwi ku izina ry’ikiryabarezi mu 2019, we n’umuryango bashyize hamwe bakumvikana ku iterambere ryawo kuri ubu bageze ku mutungo w’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 6.
We n’umuryango we batuye mu Mudugudu wa Gasave, mu Kagari ka Ruhembe mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, asobanura ko bari bagiye gutandukana biturutse ku bihumbi bitageze ku ijana (100,000) by’amafaranga y’u Rwanda yajyanye mu kiryabarezi.
Sibomana yavuze ko ubwo yarekaga gukina ikiryabarezi yayobotse ubuhinzi bw’inyanya, yiteza imbere.
Yagize ati: “Naretse gukira ikiryabarezi nkora ubuhinzi bw’inyanya bukanyinjiriza arenga amafaranga y’u Rwanda 800, 00 ku mwaka (buri gihembwe abona 400 000 Frw, ngura imirima itanu ifite agaciro ka miliyoni 2,5; mubaka inzu y’amabati 32 nshya ifite agaciro ka miliyoni ebyiri, yoroye imfizi ebyiri zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 600 000 ndetse agurisha hangari y’ibigori arenga 400 000Frw n’ibindi.”
Yavuze ko yashakanye n’umugore we mu 2010 bakajya bagirana intonganya ariko umuryago n’abaturanyi bakabunga.
Sibomana akomeza asobanura ko umubano we numugore we warushyizweho akadomo ubwo mu mwaka wa 2019 yagurishije ibishyimbo nibigori bari bejeje ndetse namafaranga agera ku bihumbi 80,000Frw ayakina ikiryabarezi yose.
Yagize ati: “Nakinnye ikiryabarezi cyane umutungo w’urugo nkawusesagura gusa imbarutso yabaye ibihumbi 90 byatumye nshwana n’umugore wanjye kuko yaragiye kwahukana ngo ampunge. Abana baburaga n’amafaranga yo kwishyura ku ishuri. Umugore naratahaga yambaza amafaranga y’ibishyimbo n’amasaka aho nayashyize, ubundi nkamunyuzamo urushyi. Urugo rwacu rwasubiye inyuma mu bukungu ku buryo no kubona umunyu byari ikibazo.
Sibomana yavuze ko ngo kuba Leta y’u Rwanda yarahagurikiye kwigisha abaturage babana mu makimbirane hakabaho ubuhuza muri Nyakanga 2019 ubuhuza bwabaye imbarutso yo kwiyunga n’umugore we ndetse n’umuryango kubera kumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku buryo kuri ubu bageze ku iterambere bari barabuze mu myaka icyenda bakaba bahuriza hamwe imbaraga zo gukorera urugo rwabo.
Yagize ati: “Nagiriwe inama nyinshi n’ubuyobozi kuko umugore wanjye yifuzaga ko dutandukana mu buryo bw’amategeko (divorce)
Umugore we Mukabajeneza Brigitte w’myaka 30 yavuze ko amakimbirane yo gusesagura umutungo yaterwaga no kuba abana n’umugabo batarasezeranye kuko ngo yamukangishaga ko nagenda azazana abandi bagore mu rugo rwe.
Mukabajeneza yemeza ko kuva yasezerana n’umugabo we, bongeye kunga ubumwe ndetse bagatahiriza umugozi umwe ku buryo iterambere bagezeho umunsi wa none biterwa no kuba umugabo ajya mu bihinzi bw’inyanya, nawe agakorera amafaranga abikesha gusukura imisatsi y’abagore nawe afatanya n’ubuhinzi ku buryo bimwinjiriza ibihumbi 30,000Frw mu cyumweru kimwe.
Yagize ati: “Twarashwanaga, akandaza hanze ndetse bigera aho nifuza divorce ariko nza kujya mu Kagari kuvuga ihohoterwa ankorera kubera inshuti zumuryango twari twaganiriye. Twaraganirijwe ndetse tugera aho turasezerana. Nibwo nongeye kugarura akabiri ndatekana.”
Yakomeje agira ati: “Iterambere tugezeho mu myaka itanu riratangaje kuko twataye igihe turi kwiha amenyo y’abasetsi ariko ubu tubanye neza ku buryo umuryango wacu ufite intego yo gukomeza kwiteza imbere”.
Mukabagorora Marie Claire yemeza ko kubana mu mahoro muri uyu muryango, byamufashije kubona akazi kuko abona aho akura amafaranga yo gutunga umuryango we ndetse akizigama 3000 Frw buri icyumweru aho abona ayo atanga mu kimina.
Yagize ati: “Ni nk’aho mbakorera bihoraho kuko buri munsi mbarirwa amafaranga y’u Rwanda 1500 tugakorana mu buhinzi bw’inyanya cyangwa mu buhinge busanzwe. Nishimira ko mbona amafaranga yo kuzigama mu itsinda kandi nanjye mfite intego yo gukora nkagera ku byanjye ku buryo gukorera abandi nzabireka mfite amafaranga afatika.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana yasabye abakibana mu makimbirane kuyareka bakabana neza kuko atuma badatera imbere. Ashishikariza imiryango ikiyarimo kugisha inama kubo bisanzuraho kugira ngo bafashwe kuyavamo badasenye.
Yagize ati: “Turasaba abakiri mu makimbirane kuyavamo bakabana neza mu bwumvikane kugira ngo be guhora mu mahane kuko ntabwo atuma batera imbere. Icyo tubashishikariza nuko ari byiza kugisha inama ku bantu n’imiryango bisanzuraho kandi twabonye ko bitanga umusaruro. Umuryango wavuye mu makimbirane twabonye ko uhita utera imbere ukabaho neza.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba butangaza ko mu imiryango 912 yabanaga mu makimbirane yahawe ibiganiro biyifasha kuyasohokamo, imiryango 590 yabanaga itarasezeranye mu mategeko irasezerana ndetse abana 3 176 bafashijwe gusubira mu ishuri bahabwa amafaranga y’ishuri n’ibikoresho by’ishuri


