Daniel Ngarukiye yazanye n’abana be mu Rwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 11, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ku nshuro ya mbere umuhanzi uririmba injyana gakondo Ngarukiye Daniel yaje mu Rwanda azanye n’abana be.

Uyu muhanzi si bwo bwa mbere aje mu gihugu avukamo ariko ni bwo azanye n’umuryango we.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Ngarukiye yasangije abamukurikira amafoto, ayakurikiza amagambo agira ati: “Nimuze mbijyanire babakamire, babateteshe, maze mwirebere aho intore zihamiriza, mwirebere imisozi 1000.”

Yongeraho ati: “Perfection, mbizihire, inkumburwa bishimiye kuza kuguhobera bwa mbere Rwanda.” 

Daniel Ngarukiye aherutse guteguza indirimbo igaragaramo umukobwa we Perfection aho aba amuratira Igihugu avukamo, anamubwira ko nahagera bazamutaramira cyane, ni indirimbo yise Inkomoko idasaza.

Si ubwa mbere kandi yari agaragaje umukobwa we Perfection, kuko hari n’amashusho yigeze kugaragaza mu 2020 amwigisha Ikinyarwanda, aho yamwigishaga kubara ngo atazananirwa kuvugana n’Abanyarwanda.

Ngarukiye Daniel afite abana babiri b’abahungu n’umukobwa umwe, bose bakaba bazanye mu Rwanda hamwe na nyina ubabyara, aho aje kubereka umuryango, inshuti n’Igihugu avukamo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 11, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE