Ntiyigeze yicuza ko gukina filime byamusenyera

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 10, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umukinnyi wa filime w’umunyabigwi muri Nigeria Hassanat Taiwo Akinwande uzwi cyane nka Yetunde Wumni, avuga ko nubwo gukina filime byamusenyeye urugo ariko atigeze yicuza kuba akora uwo mwuga.

Yabigarutseho mu kiganiro yaganiraga na BBC avuga ko umwuga wo gukina yawutangiye nk’umukinnyi nserukarubuga (Actress Perfomer) mu 1982, aho yinjiriye mu itsinda ry’ikinamico ryitwa Feyi Kogbon.

Ati: “Nasenye urugo kubera urukundo nakundaga gukina filime ariko nta na rimwe nigeze nicuza kuba ndi umukinnyi wa filime, kuva ubwo kuko Imana yabimpereyemo umugisha.”

Yongeraho ati: “Nafashe uwo mwanzuro nk’uburyo bwo kwitangira akazi n’umwuga wanjye nagombaga guhindura inzozi zanjye impamo.”

Uyu mukinnyi wa filime avuga ko gukina filime byari inzozi ze.

Ati: “Sinjya nibagirwa Adelove, yazanye ikinamico yitwa Danjuma hafi yaho nabaga icyo gihe. Uwo munsi yari yambaye umweru abantu bose babyiganiraga kumukoraho, nanjye nagiyeyo numvaga nshaka kumenya koko niba ari we, nakoze ku myenda ye icyo gihe numvaga mfashe kuri zahabu ni aho natangiriye gukunda filime.”

Yetunde Wumni asanga abantu bakwiye kwitangira ibyo bakunda kabone nubwo byabasaba gutanga ibitambo, ariko bagakora ibyo bakunda kandi bagahindura inzozi zabo impamo, kuko nta mpamvu yo kwicuza mu gihe ukora icyo ukunda kandi wishimiye.

Yetunde Wumni yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo The Couple yasohotse mu 2023, Iran mi yo mu 2020, Adebimpe Omo Oba yakinnye mu 2019 n’izindi nyinshi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 10, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE