Imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona yasubitswe kubera imikino y’Amavubi

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 10, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere “Rwanda Premier League” rwatangaje ko imikino y’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona yagizwe ibirarane kubera umukino Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ifitanye na Djibouti.

Uwo mukino ni uwo mu majonjora ya CHAN 2024 harimo umukino washoboraga guhuza Rayon Sports na APR FC tariki ya 19 Ukwakira 2024.

Mu ibaruwa uru rwego rwashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024 rwavuze ko rwasubitse iyi mikino kubera imyiteguro y’Amavubi.

Ati: “Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’Amaguru n’Abanyarwanda muri rusange ko kubera gahunda z’ikipe y’igihugu Amavubi,I subitse Umunsi wa gatandatu wa Shampiyona ndetse n’umukino w’ikirarane wari guhuza Rayon sports na APR FC tariki 19 Ukwakira 2024’’.

Uru rwego kandi rwavuze ko igihe Shampiyona izasubukurirwa hazakomeza gukurikizwa ingengabihe isanzwe.

Mu mikino y’amajonjoro y’ibanze yo gushaka itike ya CHAN 2024, Amavubi azasura Djibouti hagati ya tariki 25-27 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzakinwa hagati y’itariki 1-3 Ugushyingo 2024.

Ikipe izakomeza izahura n’izakomeza hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya mu ijonjora rya nyuma.

Imikino ya nyuma y’irushanwa rya CHAN 2024 izakinwa guhera tariki ya 1 kugeza 28 Gashyantare 2025 muri Uganda, Kenya na Tanzania.

Uretse iyi CHAN, kuba u Rwanda rufite imikino y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu yo mu Itsinda D ryo gushaka itike ya CAN 2025 mu Ugushyingo, byatumye Shampiyona izasubukurwa tariki ya 22-24 Ugushyingo hakinwa Umunsi wa cyenda.

Kugeza ku munsi wa gatanu wa shampiyona Police FC ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 11 ikurikiwe na Gorilla n’amanota10.

Umukino w’ikirarane washoboraga guhuza Rayon Sports na APR FC ku wa 19 Ukwakira wasubitswe
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 10, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE