Yago yanyuzwe n’urukundo yagaragarijwe muri Uganda

Umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon dat yasazwe n’urukundo yagaragarijwe ubwo yari ageze ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye muri Uganda.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ry’itariki 9 Ukwakira 2024, kibera muri Supremacy Lounge kigamije kwizihiza ubwigenge bwa Uganda ku nshuro ya 62, aho Yago yari yatumiwe nk’umuhanzi mukuru wagombaga kuririmba muri icyo gitaramo.
Ubwo uyu muhanzi yari ahawe ikaze, ku rubyiniro humvikanye urusaku rw’abitabiriye igitaramo bavuga bati Yago, Yago Yago ibintu byamukoze ku mutima.
Uyu muhanzi abinyujije ku rubuga rwa Instagram yashimiye urukundo abantu bo mu gihugu cya Uganda baraye bamugaragarije ubwo yabaririmbiraga indirimbo ze zirimo iyo yise Suwejo.
Yagize ati: “Imana irakomeye, mbega ijoro! mbega urukundo ruhambaye ngaragarijwe muri Kampala, Uganda.
Big Energy Stand Up.”
Yago Pon dat akigera ku rubyiniro yabaririmbiye indirimbo ze zitandukanye ariko ageze ku yo yise Suwejo abitabiriye barahaguruka batangira kumufasha kuririmba.
Uretse kuba abahanzi batadukanye baririmbye muri icyo gitaramo, ibyo birori byari byabanjirijwe no gucuranga, kureba no kumva amashusho y’indirimbo Plenty ya The Ben.
Yago yataramye muri icyo gitaramo cya Supermacy lounge avuye gutarama muri Kitende.
Yago yavuze ko yatangiye kwiga indimi zikoreshwa muri Uganda zirimo Ikigande, Ikinyankore n’izindi kugira ngo ajye abasha kumvikana n’abakunzi b’ibihangano bye, cyane ko yakiranywe urugwiro muri icyo gihugu.
