Abahinzi- borozi bashinganishije ibyabo bashumbushijwe miliyoni zisaga 36

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Rwamagana bafashe ubwishingizi ku buhinzi bw’umuceri  n’aborozi b’inka z’umukamo bashumbushijwe amafaranga y’u Rwanda 37 633 167 muri gahunda ya Tekana urishingiwe Muhinzi- Mworozi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024, muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo,  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Eric Rwigamba na Guverineri  w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa bifatanyije n’Ubuyobozi bw’ubwishingizi bwa Banki ya Kigali (BK insurance) n’Akarere ka Rwamagana mu gikorwa cyo gushumbusha abahinzi n’aborozi bahuye n’ibiza mu gihembwe cya 2024B bishingiwe.

Mu gihembwe cy’ihinga 2024B abahinzi bibumbiye mu makoperative y’abahinzi b’umuceri akorera mu gishanga cy’umuceri cya Cyaruhogo bagize ibibazo bikomoka ku mvura yarengeye umuceri bari bahinze barawishingiye muri gahunda ya Tekana urishingiwe Muhinzi- Mworozi, ari na yo mpamvu bashumbushwe amafaranga y’u Rwanda 26,720,000.

Ku rundi ruhande aborozi b’inka z’umukamo mu Karere ka Rwamagana bashumbushwe agera ku mafaranga y’u Rwanda 10,913,167 ku nka bari barishingiye mu bwishingizi bwa BK muri gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, izwi nka “Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Rwigamba Yagize ati: “Kuba hari abamaze kwishingira ibihingwa n’amatungo bigaragaza urwego Abanyarwanda tugezeho mu guteganya ibidufitiye akamaro.Ndashimira abamaze kumva iyi gahunda, ibigo by’ubwishingizi na Leta yashyizeho iyi gahunda ikunganira abahinzi n’aborozi mu bwishingizi.”

Yongeyeho ati: “Uru rugendo rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi tugomba kurugendanamo kandi ubufatanye ni bwo buzadufasha kugera ku iterambere twifuza. Muri iki gihembwe ube umukoro gushishikariza abandi Banyarwanda guteganyiriza ibibazo byabaho bitabaturutseho mu buhinzi n’ubworozi.”

Yabasabye kurushaho kwitabira gahunda ya Tekana, kuko itanga umutekano mu bikorwa byabo, ikaba irimo na nkunganire ya Leta ya 40%.

Abashumbushijwe bavuga ko iyo gahunda ibarinda igihombo, bakifuza ko buri muhinzi- mworozi yayigira iye.

Umwe mu bahinga umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo yagize ati: “Kujya mu bwishingizi bwa Tekana ni bwiza bwatugiriye umumaro, buturinda igihombo kuko badushumbushije bitewe n’uko Ibiza byatwiciye umuceri.


Ndashishikariza buri Muhinzi- Mworozi kwitabira iyi gahunda kuko umuntu aba yiteganyirije, cyane ko Ibiza bitungurana bidateguza.”

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE