Rusizi: Umusaza afungiwe kwitwikiraho inzu ngo abeshyere umugore we

Twagiramungu Dieudonné w’imyaka 65, wo mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Kamurehe, Umurenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi, akurikiranyweho gushaka kwitwikira mu nzu akabeshyera umugore we bamaze igihe mu makimbirane.
Uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo, nyuma y’uko ahagana saa tanu n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024, yitwikiye mu nzu agataka avuga ko ari umugore we waje ashaka kuyimutwikiramo.
Umugore bashakanye yashinjaga kumutwika ni umugore babyaranye abana batatu wamutaye akajya gucumbika ahandi n’abana 3 babyaranye.
Umuturanyi we uri mu batabaye, yabwiye Imvaho Nshya ko bumvise uwo musaza ataka cyane ngo inzu ye itwitswe n’abataramenyekana baje bakamukingirana ayirimo, bakica idirishya maze bakajugunyamo umuriro.
Ati: “Twamusanze hanze inzu ye y’amabati 15 igurumana, avuga ko aciye mu idirishya agasohoka, tugerageza kuzimya, izima igice gito ibyinshi byahiriyemo.”
Bivugwa ko ibyahiye byose ubariyemo n’inzu bifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bikaba birimo matola ebyiri, imyenda n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga Nyirangendahimana Mathilde, yabwiye Imvaho Nshya ko bikimara kuba bafatanyije n’Inzego z’umutekano bakamushyira ku ruhande akabanza guharwa ibibazo.
Nyuma yo kumubaza no kubaza abaturage, baje gusanga uwo musaza ari we ushobora kuba yitwikiye akora ikinamico yo kuvuga ko yatwikiwe kugira ngo iperereza rizafate uwo mugore we kuko ari we bafitanye amakimbirane.
Gitifu Nyirangendahimana yagize ati: “Mu kubazwa yaje kwemera ko ari we witwikiye, anemera ko agiye kutubwiza ukuri kose. Yavuze ko inzu yayikingiye inyuma n’ingufuri, aca mu idirishya kuko asanzwe anakekwaho ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi. Yakongeje iryo tabi igishirira akijugunya kuri matola, ahita yongera anyura mu idirishya arasohoka, ageze hanze avuza induru ngo yari atwikiwe mu nzu kandi ari we wari witwikiye.”
Yakomeje agira ati: “Mu gukomeza kumubaza twanasanze aho yanyuze mu idirishya ryamuciye ibisebe mu mugongo, ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Sitasiyo ya Nyakarenzo ni ho afungiye.”
Uyu muyobozi avuga ko amakimbirane yabo amaze igihe kirenga umwaka, bapfa ubusinzi bukabije bw’umugabo n’iryo koreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ubuyobozi ngo bwagerageje kubaganiriza birananirana, umugore ahitamo kumuhunga n’abana babo batatu babyaranye.
Avuga ko bakomeje kuganiriza ingo zibanye nabi ngo zive mu makimbirane ari yo ntandaro ateza ibibazo birimo no kuba umuntu yatekereza kwihombya.
