Koroshya ubuhahirane ni umusingi w’iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika-Perezida Kagame

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bo mu bihugu by’Afurika gushyiraho politiki ihamye yorohereza urujya n’uruza rw’abaturage bakora ubucuruzi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024, ubwo yatangizaga Inama ya kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika.

Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yagiriye inama abayobozi yo kunoza ibintu byose byatuma ubuhahirane mu bihugu by’Afurika bworoha.

Yagize ati: “Ikintu kitugora mu nzira kandi kikaba kitagoranye kugikuraho ntabwo cyagombye kuba ikibazo. Tugomba gushyiraho politiki ihamye, imiyoborere ihamye. Kandi ibyo byose bitangirira mu myumvire, no gushyiraho icyerekezo gisobanutse.” 

Perezida Kagame ashingiye ku buryo ubucuruzi bw’ibihugu by’Afurika hagati yabyo bukigenda gahoro, yavuze ko icyo atekereza kibitera ari ukubura uburyo bwo koroshya urujya n’uruza mu baturage.

Ati: “Kubera iki icyo kintu kitabaho, kubera iki hatabaho uburyo bwo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu. Kubera iki? Kuki abaturage bo mu gihugu kimwe batanyura ku mupaka w’ikindi gihugu, bitagoranye, ibyo bigakorwa mu mugabane wose. Ikibazo kiri he?”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abaturage b’Afurika ari abavandimwe kandi ibyo bakeneye ari bimwe nyamara bakaba badafite ubwigenge busesuye mu guhahirana.

Ati: “Ndavuga ko abantu bakoroherezwa kwambuka imipaka ariko hari n’abatabona uburyo bwo kwambuka imipaka y’ibihugu byabo. Ibyo byose ni uburyo bwa Politiki bugomba kunozwa, kandi ni ngombwa ko tuboneza.”

Perezida Kagame kandi yakomeje asaba ibihugu by’Afurika gufashanya hashingiwe ku bukungu bifite, kandi ko aho iyo mikoranire yakozwe, byatanze umusaruro mwiza wigaragaza.

Ati: “Dushobora gukora ibirushijeho, kandi mu buryo bwihuse.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibihugu bisaga 30 by’Afurika byishyize hamwe mu guteza imbere ubucuruzi kandi u Rwanda rutewe ishema no kuba mu bihugu bya mbere bishyigikiye iyo gahunda.

Ati: “Guverinoma z’ibihugu zigomba gukomeza gukora ibishoboka bizireba, byoroshya iterambere ry’ubucuruzi, kandi gukuraho inzitizi ku mipaka bigamba gushyirwa mu byihutirwa, byose bigamije koroshya urujya n’uruza rw’abaturage ku mipaka.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kugabanya ikiguzi cy’ibigenda mu gutega indege kandi agahamya ko umugabane w’Afurika ari wo ukoresha ikiguzi kinini cy’ingendo zo mu ndege n’ibindi bizishamikiyeho kurusha indi migababe yo ku Isi.

Yaboneyeho umwanya wo kubwira abitabiriye iyo nama ko Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere y’u Rwanda (RwandAir) itanga serivisi nziza kandi zihendutse ku bikorera, hagamijwe kubafasha kwagura ibyerekerezo by’aho bakorera ingendo z’indege muri Afurika.

Umukuru w’Igihugu yashimiye Kompanyi ya Ethiopia Airlines kuko ifasha abantu gukora ubuhahirane yaba ubwo muri Afurika imbere no hanze yayo.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru wa AfCFTA, Wamkele Mene, Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Eswatini, Russell Mmiso Dlamini,

Yitabiriwe kandi n’uwahoze ari Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ishoramari, Ubucuruzi n’inganda muri Kenya, Hon. Salim Mvurya Mgala, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe, Dr. Monique Nsanzabaganwa n’abandi barimo abafatanyabikorwa mu by’ubucuruzi n’abandi bari mu nzego z’abikorera.

Ni inama ya kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika yitabiriwe n’abantu barenga 1 200.  

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE