Kirehe: Bahamya ko amarushanwa yo kuririmba ku rubyiruko yitezweho byinshi 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu bagize Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kirehe bavuga ko amarushanwa yo kuriririmba yateguriwe urubyiruko hagamijwe gushakisha no guteza imbere impano z’abakiri bato bayatezeho byinshi.

Ni amarushanwa anyuzwa mu mushinga wiswe Menyekana Project wa Kompanyi yitwa Peace Media Empire binyuze mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abandi bafatanyabikorwa.

Ni amarushanwa yatangiye tariki 6 Ukwakira 2024, akazazenguruka Imirenge yose igize Akarere ka Kirehe aho abazayitabira bagomba kuba ari urubyiruko kandi bafite cyangwa biyumvamo impano yo kuririmba.

Mu kiganiro kihariye na Imvaho Nshya Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kirehe, Uwimana Eurelie, avuga ko aya marushanwa afitiye akamaro kanini urubyiruko.

Ati: “Byaradushimishije kuko tuba dufite urubyiruko ruri hirya no hino rufite impano ariko na none ubushobozi, aho bari bikagorana bigatuma impano zabo zitamenyekana, twebwe rero uyu wabaye umwanya mwiza cyane kugira ngo tumenye abafite impano bahabwe ubufasha bukwiriye kugira ngo bazamure impano zabo zibabyarire umusaruro.”

Yongeraho ati: “Icyo nabwira urubyiruko rufite impano kandi ruzitabira aya marushanwa ni ukugira intego, ntabwo kugira impano bihagije gusa ahubwo ugomba kugira intego kuko igomba gukufasha kugera ku rundi rwego, ikindi ni ukudacika intege, nibitanakunda ko atsinda kuri iyi nshuro azakomeze kuko ntagucika intege utaragera ku ntego yawe.”

Umuyobozi wa Peace Media Empire Nzayikorera Bonfils, avuga ko ari amarushanwa yahereye mu Nzego z’ibanze ariko bazahemba abatsinze guhera ku rwego rw’Umurenge

Yagize ati: “Ni amarushanwa yahereye mu Nzego z’ibanze kugeza ku Karere, abazayatsinda bazahembwa mu byiciro, ku rwego rw’Umurenge tuzahemba babiri ba mbere batsindiye mu cyiciro cy’indashyikirwa (Excellent), bazakorerwa indirimbo ku buntu, kandi banakomeze guhatana ku rwego rw’Akarere, abazaza mu cyiciro gikurikiyeho bazakorerwa igihangano ku igabanyirizwa rizamara igihe cy’umwaka.”

Yongeraho ati: “Naho abazakomeza ku rwego rw’Akarere bakanatsinda nanone ku kigero cy’indashyikirwa (Excellent) bazahembwa gukorana igihangano n’umuhanzi ufite izina rikomeye mu Rwanda kandi nta kiguzi azasabwa.”

Ubuyobozi bwa Peace Media buvuga ko butaremeza umuhanzi uzakorana indirimbo n’umwana uzatsinda kuko batazi uzatsinda niba azaba aririmba injyana ya Gospel cyangwa azaba aririmba izisanzwe, bakabyemeza nyuma yo kumenya umwana watsinze.

Ayo marushanwa afite akanama nkemurampaka kagizwe n’abahagarariye urubyiruko harimo umuhuzabikorwa wa Youth volunteer, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igiohugu y’Urubyiruko ndetse n’umuhanzi Mfuranzima Bruce uzwi nka G Bruce wamenyekanye cyane mu kwigisha kugorora amajwi (Vocal Director).

Biteganyijwe ko ayo marushanwa azarangira tariki 10 Ugushyingo 2024 ari nabwo hazatangazwa umwana watsinze hakanatangazwa umuhanzi uzakorana indirimbo na we.

Bonfils Nzayikorera umuyobozi wa Peace Media Empire irimo gukoresha amarushanwa
Uwimana Eurelia Umuzabikorwa wInama Nkuru y’Urubyiruko mu Karere ka Kirehe
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Ûçhî Àîmè says:
Ukwakira 9, 2024 at 5:55 pm

Ndabona peace media yardutekerejeho cyane hirya nohino mucyaro impano zabamwe nabamwe zibura aho zagaragarizwa rero turabyishimiye cyane kuba baratwegereye iwacu mumirenge ndifuzako menyekana project yaba ngaruka mwaka ndetse ikanagira abafatanta bikorwa yaba mukarere ndetse nomugihugu kuburyo urubyiruko twabasha kutekereza neza ibidufitiye akamaro ikindi ndumva bakongeramo nizindi mpano zitandukanye example ubugeni,gukina movie nizindi…..

Gatete fabien says:
Ukwakira 31, 2024 at 7:29 am

muraho igitocyiza ndashimiyeko mwagezenasho konamanotaya ba nsinze

Michel says:
Ukuboza 23, 2024 at 1:18 am

Nange mfite Impano yo kuririmbab ntuye NYAGATARE iburasirazuba
Mwambabariye mukamfasha watsap yange ni 0787364488

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE