Amagare: Abakinnyi 22 bagiye guhagararira u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

U Rwanda rwohereje abakinnyi 22 muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare barimo abagabo 16 n’abagore batandatu ari bo bitabiriye irushanwa ribera i Eldoret muri Kenya guhera kuri uyu wa 9 kugeza tariki 13 Ukwakira 2024.

Team Rwanda yahagurutse i Kigali ku wa Kabiri, mu bagabo igizwe n’abakinnyi umunani ari bo Manizabayo Eric, Mugisha Moïse, Nsengiyumva Shemu, Uwiduhaye Mike, Nkundabera Eric, Munyaneza Didier, Byukusenge Patrick na Ngendahayo Jérémie.

Abagore ni Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine, Mwamikazi Jazilla na Mukashema Josiane.

Mu bagabo batarengeje imyaka 23, u Rwanda ruhagarariwe na Masengesho Vainqueur, Tuyizere Étienne, Muhoza Eric na Uhiriwe Espoir mu gihe ingimbi ari Nshimiyimana Phocas, Nshutiraguma Kevin, Ntirenganya Moïse na Ufitimana Shadracke.

Abangavu bitabiriye iyi Shampiyona ni Iragena Charlotte na Umutoni Sandrine.

Kuri uyu wa 9 Ukwakira harakinwa gusiganwa n’igihe mu bahungu n’abakobwa, ingimbi, abatarengeje imyaka 23 n’abakuru.

Ingimbi zirakina intera y’ibilometero 11,2 zizenguruka mu Mujyi wa Eldoret, mu gihe abagabo n’abatarengeje imyaka 23 bakina intera y’ibilometero 33,8.

Muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Ghana mu 2023, u Rwanda rwatahanye imidali umunani irimo ibiri ya Zahabu, itatu ya Feza n’itatu y’Umuringa.

Team Rwanda yegukanye umudali wa Bronze mu bagabo n’abagore bakuru mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe muri Shampiyona Nyafurika yabereye muri Ghana mu 2023
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 9, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE