Patrick Doyle yanenze Davido ku myambarire yajyanye i bwami

Umukinnyi w’inararibonye wo muri Nigeria Patrick Doyle, yanenze umuhanzi Davido kubera kujya kubonana n’umwami w’u Bwami bwa Warri Ogiame Atuwatse III yambaye ikabutura.
Akoresheje imbuga nkoranyambaga ze Patrick Doyle, yanenze Davido kuba yaragiye kubonana n’umwami yambaye ikabutura avuga ko ari agasuzuguro.
Yagize ati: “Ntibikwiriye kujya kuganira n’umwami ngo ugende wambaye ikabutura, niba Davido atakubaha ko agiye guhura n’umwami wa Warri Kingdom ubwo yakubaha iki? Bisa nabi akwiye kwiga kubaha.”
Ibi bibaye nyuma y’umwaka uwahoze ari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF), Amaju Pinnick atanze ikirego cy’uko Davido yasinye amasezerano n’iryo shyirahamwe y’amafaranga miliyari 2.3, kugira ngo azasusurutse ibirori byiswe Warri Again byagombaga kuba tariki 6 Ukwakira 2023, ariko umunsi wagera Davido ntaboneke.
Icyakora nubwo byari byagenze nabi mu 2023, bivugwa ko Davido yaba yarakemuye rwihishwa amakimbirane yari afitanye na Pinnick, kuko yongeye gususurutsa Warri Again mu mwaka wakurikiyeho, yabaye tariki ya 6 Ukwakira 2024.
Warri Again ni igitaramo kiba mu majyepfo ya Nigeria aho baba bizihiza ibirori by’ubwigenge, bivugwa ko ibyo birori bikorwa bifuriza ubwami bwabo ibyishimo (Joy), Imigisha, (Blessings), Amahoro no gusaba ihirwe ry’umwami wa Warri aho bakora ibikorwa bitandukanye bigaragaramo guhanga udushya, kubyina no kwishimira ibyiza bagezeho.
Ubwami bwa Warri bugizwe n’Intara zitandukanye zigize amajyepfo ya Nigeria bishingira kandi bikimakaza umuco wabyo ndetse bakizerera mu migenzo gakondo yabo.
lg says:
Ukwakira 9, 2024 at 8:20 amibi bigaragara kuba imbobo yuzuye itabi rituma atamenya ibyo alimo nuwo agiye guhura nawe kandi mubitwa abahanzi bagira iyo myitwarire ya zamaibobo