Benyamin Netanyahu aracyagambiriye kwivuna umwanzi ntiyemera guhagarika imirwano

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Intambara irakomeje muri Gaza, nyuma y’umwaka Hamas igabye ibitero by’iterabwoba kuri Isiraheli ku ya 7 Ukwakira 2023 yahitanye abagera ku 1 200.  

Akarere ka Gaza karasenyutse, ariko intego za Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, zo kurandura Hamas no kubohora ingwate, ntiziragerwaho, aracyakomeje imirwano ngo yivune umwanzi.

Benyamin Netanyahu, wasezeranyije kurimbura Hamas, yinjije ingabo za Isiraheli mu kurasa buri gihe mu karere ka Gaza. Abaturage miliyoni 2.4 b’Abanyapalesitina batewe ibisasu aho bagiye hose, kugeza ubwo ingabo zinibasiye ibitaro n’amashuri, bavuga ko Hamas ihahishe intwaro n’abarwanyi.

Abapfuye ubu bagera ku 42.000, cyane cyane b’abasivili. Niba Hamas ifite uruhare mu byaha byakozwe ku ya 7 Ukwakira, politiki y’ingufu ya Benyamin Netanyahu, iranengwa cyane muri Isiraheli ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.

 Jean-Paul Chagnollaud, umuyobozi wa IReMMO (Ikigo cy’ubushakashatsi n’inyigo ku nyanja ya Mediterane n’Uburasirazuba bwo Hagati) amaze igihe kinini asesengura imigirire ya Netanyahu.

Umwaka urashize, Hamas, ishyigikiwe n’indi mitwe yitwaje intwaro yo muri Palesitina, yagabye ibitero bitigeze bibaho bituruka mu karere ka Gaza byerekera mu majyepfo ya Isiraheli, ubwo bugizi bwa nabi buzatangaza isi.

Ufatwa nk’iterabwoba, cyane cyane na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, Umuyobozi wa Hamas Yahya Sinouar, asabirwa gutabwa muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Icyifuzo cyatanzwe kandi n’umushinjacyaha wa ICC kirega Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli kubera imyitwarire ye y’intambara yagiye akora mu rwego rwo kwihorera, i Gaza, mu gihe cy’umwaka umwe.

Ati: “Ni umuntu ubona gusa imbaraga bityo rero, muri iyi ntambara, arashaka kugenda inzira yose yo guhonyora, atari Hamas gusa, ahubwo ntekereza ikibazo cya Palesitine. Arashaka kwerekana ko inzira yonyine yo kuva muri ibyo bibazo byose ari intambara. Birashoboka ko bizamara igihe kirekire kubera ko yatsimbaraye ku cyifuzo cyo kutabona igisubizo cya politiki.”

Muri Isiraheli, kutizera Benyamin Netanyahu birakomeye cyane ku bijyanye no gukemura ikibazo cy’abafashwe bugwate. Abantu 251 bafashwe na Hamas ku ya 7 Ukwakira 2023. Abagera ku ijana bararekuwe babikesheje amasezerano yabaye mu mpera z’Ugushyingo 2023. umunani gusa ni bo barekuwe bitewe n’ibikorwa by’ingabo za Isiraheli.

 Ibikorwa byakunze kurangirana n’urupfu rw’abafashwe bugwate. Mu gihe abagera kuri mirongo itandatu muri bo bakiriho, muri Gaza, Benyamin Netanyahu yanze amasezerano yo guhagarika imirwano na Hamas kugira ngo akomeze intego ze z’intambara, ariko si ibyo gusa, nk’uko bisobanurwa na Didier Billion, umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’ubushakashatsi mpuzamahanga n’Ingamba (IRIS).

Hamas itangaza ko abamaze kuburira ubuzima mu mirwano ku ruhande rwayo basaga 40 000 hakomereka abasaga 96 000, aho yateweho ibisasu na Isiraheli bigera ku 13 300 birimo iby’indege zitagira abapilote 6 200 nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abanyamerika utegamiye kuri Leta witwa ACLED (Armed Conflict Location and Event Data).

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE