U Rwanda na Banki y’u Budage byasinyanye amasezerano ya miliyari 22 Frw

Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Iterambere y’u Budage byasinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024, azashyirwa mu mishinga yitezweho guteza imbere ibikorwa remezo no gufasha abaturage kwikura mu bukene mu Turere 16, hagamijwe kuzamura imibereho myiza yabo.
U Budage busanzwe bufasha u Rwanda mu nzego zitandukanye aho tariki 25 Nyakanga 2023 ibihugu byombi byatangije ikigega cya miliyoni 16 z’amayero (Miliyari 20 mu mafaranga y’u Rwanda) kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane bo mu turere 16 two mu Ntara zose.
Amafaranga yo muri iki kigega cyiswe “Pro Poor Basket Fund” yashowe mu bikorwa remezo by’ubukungu bihindura imibereho y’abaturage bijyanye no gutanga akazi kuri benshi higanjemo abagore.
Iyo nkunga yagenewe gushorwa mu mishinga y’isuku n’isukura, kongera ibikorwa remezo by’ubuvuzi, amashuri abanza, ayisumbuye ndetse no mu bikorwa remezo by’ubuhinzi n’ubworozi birimo ibitunganya umusaruro n’amasoko.
Ni amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka ibiri yasinywe azarangirana na 2024, akazifashishwa mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere birimo kuzamura urwego rw’uburezi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubuvuzi no gukora imiti n’inkingo, kurengera ibidukikije n’ibindi.

