Guhaza isoko rigari birasaba kongera umusaruro – MINICOM

Kugira ngo u Rwanda rubashe guhaza isoko rigari nk’Isoko Rusange rya Afurika (Africa Continental Free Trade Area- AFCFTA), hakenewe kongera umusaruro ku buryo bugaragara nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ukwakira 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’imirimo y’Inama Mpuzamahanga izahuriza hamwe abikorera bo muri Afurika n’abo mu nzego zifata ibyemezo izwi
Minisitiri Sebahizi, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko kuba u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, bityo ko hakenewe ko rwinjira mu miryango itandukanye nk’isoko rusange rya Afurika.
Yagize ati “Ni ngombwa ko u Rwanda rwinjira mu miryango nk’iyi. Tutinjiyemo ubwo twaba dushaka kuba ba nyamwigendaho kandi ntabwo dufite ayo mahitamo yo kuba ba nyamwigendaho. Icya kabiri, u Rwanda ni igihugu gito, umubare w’abaturage batuye u Rwanda ntabwo duhagije kugira ngo umushoramari wese washaka kuzana amafaranga ye, akore ubucuruzi cyangwa se ibindi bikorwa by’iterambere muri iki gihugu, abone iryo soko rihagije.”
Politiki u Rwanda ni ugushyiramo imbaraga no kongera umusaruro mu nzego zose, kugira ngo habeho guhaza isoko rinini nk’Isoko Rusange rya Afurika.
Akomeza agira ati” “Nabaha nk’urugero, mu nganda nkeya maze iminsi nsura, inganda zacu inyinshi nta n’ubwo zibasha guhaza isoko ryo mu Rwanda.
N’iyo wahera no ku buhinzi, ibyo duhinga tweza hano, ntibibasha guhaza isoko ryo mu Rwanda. Kugira ngo rero dutangire kugemurira isoko nk’iri rigari, ni uko tubasha kongera umusaruro.”
Wamkele Keabetswe Mene, Umunyamabanga Mukuru w’Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika, yagaragaje ko ibihugu bikomeje kugaragaza ubushake bwo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho iri soko ndetse no kuyemeza.
Ku rundi ruhande, kugeza ubu ibihugu 47 ni byo bimaze gusinya no kwemeza amasezerano ya AFCFTA.
N’ubwo bimeze bityo ariko, kugeza ubu ibihugu umunani gusa ni byo byatangiye gucururiza kuri iri soko, muri byo hakaba harimo n’u Rwanda.
Yagize ati: “Nk’uko mubibona, hari umuvuduko ushimishije w’ibihugu mu kwemeza amasezerano ashyiraho AFCFTA. Hari ubushake bwa politiki ndetse n’umurongo uhamye w’amategeko, ku buryo ari ibintu byo kwishimira.”
Mu bindi bishimira harimo kuba abikorera bo ku Mugabane wa Afurika baratangiye kumva akamaro k’iri soko.
Nyamara hari abaturuka mu bihugu bitaremeza aya masezerano ariko bagaragaza inyota yo kwinjira kuri iri soko.
Ati “Mu by’ukuri mu bice byinshi, abikorera bafite inyota kurusha na za Guverinoma zimwe, ndetse bifuza ko ibintu byihuta kurushaho. Turabishima cyane.”
Biteganyijwe ko iyi Nama Mpuzamahanga izatangira ejo ku wa Gatatu tariki 09 Ukwakira, ikazasozwa ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.
Mu bizibandwaho harimo guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse, kuganira ku bigo by’ubucuruzi biyobowe n’abagore ndetse n’ibiyobowe n’urubyiruko.
