Eddy Kenzo na Chameleone bagiye guhurira mu gitaramo Nseko buseko

Abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Eddy Kenzo na Jose Chameleone, bategerejwe mu gitaramo cy’urwenya cyiswe Nseko buseko Season 5 gisanzwe gikorwa n’abanyarwenya Madrat na Chiko bakunzwe muri Uganda.
Ni igitaramo gisanzwe kiba, Nseko Buseko bisobanura Guseka bya nyabyo, kikaba kigiye kuba ku nshuro ya gatanu, ariko kuri iyi nshuro kikaba cyahujwe no kwiziza isabukuru y’imyaka 10 bamaze bakorana ibitaramo by’urwenya nk’itsinda rya Madrat & Chiko, aho giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Mudrat yatangaje ko bariya bahanzi baba bahari, agaragaza ko bishimiye kuza kubana na bo bahanzi b’ibikomerezwa muri Uganda.
Yagize ati: “Twishimiye cyane iyi ntambwe duteye yo kuzishimana n’abahanzi bacu, by’umwihariko abahanzi bakomeye bemeye kudushyigikira kubana natwe, mbifata nk’inkunga ikomeye.”
Uwo munyarwenya avuga ko abakunzi b’ibikorwa byabo baberetse urukundo rwinshi ari narwo ntandaro y’intambwe bateye n’ibyo bagezeho mu myaka yose bamaze bakora urwenya, akaba atari we uri burote umugoroba ugeze ngo basangire ibyo byishimo.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kibera mu Mujyi wa Kampala, mu busitani bw’inyubako ya Sheraton, imiryango ikaza kuba ifunguye guhera saa kumi z’umugoroba.
Uretse Eddy Kenzo na Chameleon hari n’abandi bahanzi baza kugaragara muri icyo gitaramo, barimo Lydia Jasmine, Mesach Semakula, Janzi Band, Victoria University dancers (Ababyinnyi b’imbyino zigezweho) n’ibindi byamamare bitandukanye higanjemo abanyarwenya.
Madrat na Chiko bavuga ko hamwe n’imbaraga z’ibyamamare bitandukanye bizeye neza ko abari bwitabire bari bugire umugoroba utazibagirana, bazirikana wuzuye ibitwenge, umuziki, n’imbyino.
