Intumwa ya EU mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda na RDC

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024, Intumwa Yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari Amb. Johan Borgstam, aratangira uruzinduko rw’akazi mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni uruzinduko rugamije gushakira umuti ikibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, ushingiye ku bibazo by’umutekano muke

Aruhera muri RDC, aho biteganyijwe ko azahura n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye, n’intumwa nkuru ya Perezida Felix Tshisekedi ku mu Biganiro by’i Luanda ndetse n’abahagarariye imiryango inyuranye yo mu Karere.

Ambasaderi Johan kandi biteganyijwe ko azanagirana ibiganiro na Perezida Tshisekedi ku bibazo byatumye habaho ubwumvikane buke hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Uwo mudipolomate azasoza uruzinduko rwe muri RDC tariki ya 10 Ukwakira 2024, hanyuma arukomereze mu Rwanda aho bitaganyijwe ko azaganira na bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu.

Ambasaderi Johan yashyizweho na EU ngo ayibere intumwa yihariye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, afite ubutumwa bwo gufasha imbaraga zose zishyirwamo mu buhuza bw’Akarere igamije amahoro by’umwihariko binyuze mu masezerano ya Angola n’aya Nairobi muri Kenya.

Borgstam yatangiye izi nshingano tariki ya 1 Nzeri 2024. EU yamusabye gutanga umusanzu wo gukemura umwuka mubi uri mu Karere k’Ibiyaga Bigari, bishingira ku kurandura impamvu nyirizina zitera umutekano muke.

Ku wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024, Ambasaderi Johan yagiriye uruzinduko muri Angola, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Téte António.

Mu byo baganiriyeho harimo intambwe imaze guterwa mu biganiro bya Luanda.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE