Amajyepfo: Ubuhinzi bwa Koperative Coproriz bwabagejeje ku nganda z’icyitegererezo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abahinzi b’umuceri basaga 2,000 bibumbiye muri Koperative Coproriz Abahuzabikorwa Mukunguri mu Karere ka Kamonyi, bagaragaza ko ubuhinzi bakora bumaze kubageza ku nganda 4 z’icyitegererezo.

Igizwe n’abaturage bahinga umuceri kuri hegitari 521 z’igishanga cya Mukunguri gihuza Akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Bagaragaza ko kwibumbira muri Koperative byabafashije kwiteza imbere bakaba bamaze kugira umutungo w’asaga miliyari 1.6 Frw.

Batangaje ibi mu gihe Tariki 11 Ukwakira 2024 u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Amakoperative yubaka ahazaza heza kuri bose’.

Ku rwego rw’igihugu uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mukamanzi Valerie, umuhinzi w’umuceri muri Koperative Coproriz, yabwiye RBA ati: “Ntarajya muri Koperative nabaga mu nzu y’icumbi, ubu nabashije kugura inzu mbamo ndetse n’iyo nkodesha. Nabashije kugira moto mu muhanda ndetse n’imodoka, hari aho Koperative yankuye n’aho yangejeje.

Iyo twahuriye hamwe nk’abadamu tubasha gukaraba tugacya kuko ntiwajya mu bandi udasa neza. Tubasha kungurana ibitekerezo buri wese akahakura igitekerezo cyamufasha kubaka kandi byatumye tunatinyuka.”

Umusaza wo mu kigero cy’imyaka 60 ahamya ko Mituweli bayibonera igihe. Ati: “Ikindi nanone Koperative idufasha mu byerekeranye no gusaba inguzanyo mu mabanki atandukanye. Iyo badusinyiye turagenda bakaduha amafaranga nta kibazo kandi tukiteza imbere.”

Undi muhinzi yavuze ati: “Koperative tuyiha agaciro kanini cyane kubera ibintu byinshi yagiye itugezaho. Koperative yatumye twiteza imbere mu ngo zacu, yatworoje amatungo arimo inka, ingurube n’andi matungo menshi.”

Avuga ko Koperative ifite uruhare runini mu guteza imbere igihugu kuko ngo iyo bakusanyije umusaruro wabo ibiryo biboneka.

Koperative ifite agaciro kanini cyane kubera ko yihutisha iterambere, nk’abahinzi ngo yabafashije kuzamuka mu buryo bushimishije.

Uretse amafaranga, ubuhinzi bw’umuceri bwatumye abagize iyi Koperative bagera ku nganda 4; zirimo urutunganya umuceri, utunganya ibigori bikavamo akawunga, urutunganya ibiryo by’amatungo ndetse n’urukora amakara yo gucana avuye mu bishishwa by’umuceri.

Ndahemuka Jean, Perezida wa Koperative Coproriz Abahuzabikorwa Mukunguri, avuga ko ubufatanye n’imiyoborere inoze muri Koperative ari byo byabagejeje kuri iri shoramari.

Agira ati: “Iyi Koperative igitangira nta nzu twagiraga yo gukoreramo n’amacumbi y’abakozi muri make nta nzu n’imwe twari dufite ariko ubu noneho murabona inzu zose ziri ahangaha.

Ikindi cya Kabiri dusigaye dutubura n’imbuto n’abandi bose tukabaha imbuto. Inganda zimaze kuba Enye kandi izo nganda zose tuzifitemo 71%.

Uruganda rumwe rutunganya umuceri ni rwo twashyize hamwe n’abashoramari turarwubaka ariko noneho rwaje kubyara izindi zigera kuri Eshatu; hari urw’akawunga, urubyazwa ibicanwa noneho hakaba n’urw’ibiryo by’amatungo birimo gutunganywa ubungubu ariko tuzarutaha muri iyi minsi iri imbere.”

Ubuyobozi bwa Koperative buvuga ko icya mbere bukora ari ukwigisha abanyamuryango kwizigamira.

Ati: “Ubu dufite amafaranga angana na miliyoni 115 muri EjoHeza, ibyo byose urumva ko ari akamaro k’abanyamuryango kandi bamarira Leta.”

Akomeza agira ati: “Nta munyamuryango wacu utaha mu nzu mbi, inzu zose ni nziza, abanyamuryango bacu 5 bamaze kugura imodoka ndetse na moto zigera kuri 60 abandi baguze ibyuma bishya, imashini zikoresha amashanyarazi, ibyo byose rero turabikesha Koperative.”

Koperative Coproriz Abahuzabikorwa Mukunguri igizwe n’abanyamuryango 2,198.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 8, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Eric Ishimwe says:
Mata 21, 2025 at 10:57 am

Mwiriwe neza kuri koperative turi fuza ko mwaduha amafoto yibikorwa byoyo byumwihariko ibicanwa biva mubishishwa byumuceri na ya committe byaba ari akarusho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE