U Rwanda rugiye kwakira imurikagurisha ry’icyayi muri Afurika

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 7, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

U Rwanda rugiye kwakira imurikagurisha rya gatandatu ry’Afurika ry’icyayi ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Ubucuruzi bw’Icyayi muri Afurika y’Iburasirazuba (EATTA), Ishyirahamwe ry’abahinzi n’abacuruza icyayi mu Rwanda (RTA), n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iyoherezwa ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Mahanga (NAEB).

Ni imurikagurisha rizatangira tariki ya 9 Ukwakira kugeza tariki 11, rikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Guteza imbere icyayi ku bw’abantu abantu n’umubumbe.”

Bibaye ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwakira amasezerano n’imurikagurisha nyafurika, ribereye mu Rwanda iriheruka ryabaye mu 2013 kandi ryagenze neza.

Iryo murikagurisha rihuza abantu batandukanye bakora ibikorwa bifite aho bihuriye n’icyayi, birimo impuguke mu ikoranabuhanga, abari mu ruhererekane rw’ubuhinzi bw’icyayi, abashakashatsi, abashoramari, abahanga mu kubika umusaruro, abapfunyika icyayi (Tea packers), abatwara ibicuruzwa, n’inzobere zitandukanye zigira uruhare mu ruhererekane rw’icyayi.

Umuyobozu Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NEAB), Bizimana Claude yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iryo murikagurisha kuko ari ingirakamaro.

 Yagize ati: “Ni ishema ku Rwanda kongera kwakira inama Nyafaruka ku imurikagurisha ry’icyayi muri Afurika, nyuma y’indi yagenze neza rwakiriye mu mwaka wa 2013.”

Yongeyeho ati: “U Rwanda rwishimiye kwerekana inganda z’icyayi zo mu rwego rwo hejuru, zishingiye ku miyoborere myiza, ziteye imbere no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.”

Yongeyeho ko iyo nama itanga amahirwe adasanzwe y’ishoramari, gusangira ubunararibonye, no kubaka ejo hazaza h’icyayi cy’Afurika

Umuyobozi Mukuru wa EATTA, George Omuga yavuze ko insanganyamatsiko y’iyo nama yibanda ku gukora ubuhinzi bw’icyayi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere kandi buteza imbere imibereho y’abaturage b’Afurika.

Yagize ati: “Muri uyu mwaka hazabaho kugaragaza uko umusaruro w’icyayi uhagaze muri Afurika, aho bazareba uburyo ikoranabuhanga rikomeje kongerera agaciro uruhererekane rwacyo.”

Omuga kandi yanavuze ko muri uyu mwaka hazabaho kugaragaza uruhare rudashidikanywaho rw’icyayi mu iterambere ry’Afurika.

Ati: “Iki ntabwo ari igihingwa gusa, gitunze mu buzima bwa buri munsi miliyoni nyinshi z’abaturage. Ubuhinzi bw’icyayi butanga amahirwe y’akazi, guteza imbere abaturage bo mu cyaro, kugira uruhare rufatika ku musaruro mbumbe w’ibihugu ndetse no kongera inyungu y’ibyo ibihugu byohereza mu mahanga.”

Kuva mu mwaka wa 2005, guteza imbere icyayi cy’u Rwanda byahanze imishinga 659, yateje imbere abaturage by’umwihariko abo mu cyaro.

NAEB itangaza ko mu myaka 10 ishize, ingano y’icyayi cy’u Rwanda yagiye yiyongera iva kuri toni 5 910 zatunganywaga mu 1980, zigera kuri toni 40 003 z’icyasaruwe muri Kamena 2024.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 7, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE