Rubavu: Bafatanywe amabalo 8 ya caguwa bacikana ane

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 7, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu bambutsa imyenda ya magendu mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, baguwe gitumo bikoreye amabalo umunani bikekwa ko bari bayakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batamo ane ayandi ane barayacikana.

Umunyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yasabye abaturage bo muri uwo Murenge kuzibukira ubucuruzi bwa magendu kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse bukagira n’ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Igihugu.

Yagize ati: ”Hari abantu bajya mu byaha abandi bakabagenderaho; Ibyo rero bisaba ko tubegera tukabibutsa amategeko tukabibutsa ingaruka zo kwijandika mu bikorwa bya magendu.”

Yavuze ko ubwo bukangurambaga babukora kenshi, ati: “Bisaba ubukangurambaga, ni bwo tuzakomeza gushyiramo imbaraga.”

Meya Mulindwa Prosper yasabye abaturage gukorana n’Inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano mu gukumira ubwo bucuruzi bwa magendu bwiganje mu bice byo ku mupaka w’u Rwanda na RDC.

Yahishuye ko abacitse bakirimo gushakishwa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera, bahanwe mu buryo buteganywa n’amategeko.

CP Vincent Sano, Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa (Operations), yasabye abaturage gukorana neza n’inzego z’umutekano mu guhashya ibi byaha no gukumira ingaruka biteza ku babikora no ku gihugu muri rusange.

Umurenge wa Bugeshi ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Rubavu ikora kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari na ho hava ibicuruzwa bitemewe birimo imyenda ya caguwa, inzoga za magendu urumogi n’ibindi biyobyabwenge, n’ibindi bicuruzwa biteje akaga abaturage b’u Rwanda.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 7, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE