Amarangamutima y’umugore wa Rusine nyuma yo guhabwa imodoka

Nyuma yo guhabwa imodoka n’umugabo we Rusine Patrick umenyerewe mu rwenya, Uwase Iryn yimwibukije ko ari uwa mbere kandi azamukunda ibihe byose.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Uwase yibukije Rusine ko ari umuntu w’ingenzi mu buzima bwe kandi bizahoraho.
Yanditse ati: “Ese wari wareba umuntu hanyuma ukibwira uti ndi umunyamugisha kuba narahuye na we, ndagukunda nyuma y’ibihe byose twanyuzemo kandi ndacyagukunda.”
Yongeraho ati: “Yahoze ari wowe buri gihe nashakaga, yari wowe ejo hashize, ni wowe uyu munsi, kandi ni wowe ejo hazaza no mu buzima bwanjye nsigaje kubaho, azaba ari wowe nkunda, ndagukunda Papa O.”
Ubwo yamuhaga imodoka Rusine yamubwiye ko yifuje kumutungura akamuha imodoka kuko yahoze yifuza ko nagira ubushobozi bwo kuyigura azayimuha, kuko nawe yamutunguye akamuha umwana atigeze agira mu buzima ndetse akamugira umugabo.
Aba bombi baherutse gusezeranira imbere y’amategeko tariki 12 Nzeri 2024, mu Murenge wa Kimihurura. Ku mugoroba w’itariki 3 Ukwakira 2024, ni bwo umunyarwenya Rusine Patrick yifashishije igitaramo cy’urwenya gikorwa mu cyongereza yatunguye umugore we amuha imodoka.
