Gupima umuriro abajya mu nsengero n’imisigiti byagaruwe na Marburg 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 6, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Igikorwa cyo gufata ibipimo by’ubushuye bw’umumubiri ku bajya gusengera mu nsengero n’imisigiti byemerewe gusengerwamo. 

Ni imwe mu ngamba zafashwe zatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg mu nsengero no mu misigiti.

Ni muri urwei rwego RGB yatangaje ko ahasengerwa hose hemewe hagomba kuba hari  uburyo bwo gukaraba intoki, bujyana no  umuriro abinjira ahasengerwa. 

Na nine kandi abajya gusenga barasabwa kwirinda kwegerana n’abantu bagaragayeho ibimenyetso cyangwa kwegera umubiri w’uwo yahitanye. 

Birabujijwe gukorera imihango y’uwitabye Imana mu rusengero cyangwa mu musigiti, cyangwa gutanga ifunguro ryera mu buryo butuma abantu bagira ibyago byo kwandura.

Abayobozi b’Imiryango ishingiye ku myemerere basabwe kandi gutanga ubutumwa bukangurira abayoboke kwirinda icyorezo cya Marburg mu nsengero n’imisigiti. 

Muri rusange abaturarwanda barasabwa kwirinda kwegerana cyangwa gukora ku bikoresho by’abantu bafite ibimenyetso bya Marburg. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 6, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE