REG WBBC yongeye gutsinda APR WBBC mu mikino ya kamarampaka

REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 76-51 yuzuza intsinzi ya kabiri yikurikiranye mu mikino ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball mu bagore.
Uyu mukino wa kabiri, wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024 muri Petit Stade i Remera.
REG WBBC yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze yizere kuzegukana igikombe, mu gihe APR WBBC yasabwaga kuyigaranzura.
REG WBBC yatangiye umukino neza irusha cyane APR WBBC abakinnyi nka King Kristina batsında amanota menshi.
Aka gace karangiye REG WBBC iyoboye umukino n’amanota 26 kuri 11 ya APR WBBC.
Mu gace ka kabiri, umukino watuje bityo bigabanya amanota yatsindwaga ku mpande zombi kuko amakipe yombi yagatsinzemo amanota 11.
Aka karangiye REG WBBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 37 kuri 22 ya APR WBBC.
Mu gace ka gatatu, umukino washyushye amakipe yombi yongera amanota yatsindaga abakinnyi nka Ineza Sifa batangira kwigaragaza.
Aka gace karangiye REG WBBC itsinze APR WBBC amanota 53 kuri 41 ya APR WBBC.
Mu gace ka nyuma REG WBBC yasubiranye imbaraga abakinnyi nka Victoria Reynolds na King Kristina batsinda amanota menshi.
Ku rundi ruhande APR WBBC yagaragaza intege nke by’umwihariko kubo isanzwe igenderaho nka Umugwaneza Charlotte na Uwizeye Assouma umukino wari wananiye.
Umukino warangiye REG WBBC itsinze APR WBBC amanota 76-51 yuzuza itsinzi ya kabiri yikurikiranye muri iyi mikino ya kamarampaka.
Umukino wa gatatu uteganyijwe ku wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024 kuri Petit Stade i Remera.
Amakipe yombi agomba guhura mu mikino irindwi, itanze indi gutsinda ine akaba ari yo yegukana Igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.


