Mu bamaze kwicwa na Marburg mu Rwanda  harimo umwana

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 6, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu bantu 12 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Marburg harimo umwana umwe mu gihe abandi ari abantu bakuru.

Byagarutswego na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2024, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje, icyo cyorezo cyaduka mu Rwanda, abakora kwa muganga ni bo bibasirwa cyane n’ubwandu bwa Marburg, abaganga bita ku bayanduye, abari mu cyumba cy’ahakirirwa indembe kwa muganga n’abandi.

Dr Nsanzimana yavuze ko mu bantu icyo cyorezo kimaze guhitana nubwo higanjemo abaganga ariko harimo n’umwana.

Yagize ati: “Harimo umwana umwe muto, abandi ni abantu bakuru kandi 80% irenga ni abakora kwa muganga.”

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kwita by’umwihariko ku buzima bwo mu mutwe bw’abaganga bakiri mu kazi bakomeje kubona bagenzi babo bicwa n’iki cyorezo.

Yavuze ko aherutse kubasura ku bitaro bya CHUK no ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, kandi ko hari amatsinda yashyizweho arimo kubafasha mu ibihe bitoroshye barimo.

Ati: “Kuva byatangira hari amatsinda yatangiye ku bafasha, buriya gufasha umuntu wahuye n’ikibazo nk’iki ntabwo ari iby’akanya gato. Gahunda yatangiye gukorwa no gufasha ababuze ababo mu bijyanye no gushyingura haba hari amatsinda yita ku buzima bwo mu mutwe n’imitekerereze kugira ngo  babahumurize muri ibi bihe bacamo byo kubura ubuzima bwa bagenzi babo.

Igihe bamubwiye ngo na we warwaye, ni ikintu kitoroshye kuko aba azi uko na bagenzi be byabagendekeye mu minsi ishize aho na ho mu gutanga igisubizo, turimo ku byitaho.”

Yavuze ko kuba u Rwanda rugiye gutangira gutanga inkingo cyangwa gutanga imiti ica intege Marburg bitanga icyizere kuri abo baganga no ku bandi bose barimo kuvura.

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko hari n’abaganga bagorwa no kuvura abarwayi ba Marburg kuko hari ababa ari bwo bwa mbere bakoze ubwo buvuzi.

Kugeza ubu MINISANTE ivuga ko hamaze gushyirwaho amatsinda 10 ashinzwe ibikorwa byo guhangana na Marburg, ayo matsinda akaba afite inshingano zitandukanye.

Hari itsinda ryihariye rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe no guherekeza ndetse no gufasha abagize ibyago byo kubura ababo bazize Marburg, n’imiryango yabo.

Hari kandi irishinzwe gupima no gusuzuma, irikurikira ibijyanye n’ibikoresho, irishinzwe kuvura, iryo gukurikirana abahuye n’abanduye Marburg, irishinzwe imibare n’ubushakashatsi, n’irishinzwe gutanga amakuru no kuyakwirakwiza n’irishinzwe imikoranire n’amafaranga akenerwa mu buvuzi bwa Marburg.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubu yamaze gutangiza ahapimirwa Marburg muri buri Ntara kugira ngo abahuye na bo batahurwe hakiri kare bavurwe ndetse hashakishwe abahuye na bo bakingirwe icyo cyorezo.

Iyo Minisiteri yakiriye inkingo 700 kuri uyu wa 5 Ukwakira 2024, ndetse inzego zitandukanye zamaze kuzisuzuma ku buryo abantu bari ku rutonde rw’abafite ibyago byinshi byo kwandura, biganjemo abaganga n’abandi bakora kwa muganga, batangira kuzihabwa guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2024.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bantu 46 bamaze kugaragaraho virusi ya Marburg mu Rwanda, barimo 25 barimo kuvurwa na 12 cyamaze kubahitana mu gihe 5 bamaze kugikira.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 6, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE