MINISANTE iratangira gukingira Marburg kuri iki Cyumweru

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 6, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko guhera kuri iki cyumweru itangira gukingira abantu icyorezo cya Marburg, haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kucyandura.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2024, cyagaruka ku buryo icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda.

Yavuze ko inkingo z’icyorezo cya Marburg zageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2024, kandi zamaze kugenzumwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) zigategurwa ngo zitangire zikingirwe.

Dr. Nsanzimana yavuze ko gukingira bitangirira ku bantu bafita ibyago byinshi byo kwibasirwa n’icyo cyorezo barimo abaganga n’abandi bahabwa urukingo rwitwa Sabin Vaccine.

Yagize ati: “Uyu munsi turaza gutangira gukingira abantu bafite ibyago byinshi kurusha abandi, barimo abaganga barimo kuvura Marburg, n’abari ku bitaro ahari abahuye n’abanduye iyi virusi. Abo ni bo bihutirwa cyane baba ahantu hakunze kwibasirwa na Marburg, cyane cyane ahakirirwa indembe.”

Uwo muyobozi yavuze ko ku ikubitiro hatangira gukingirwa n’abandi barwaza b’aho bakirira indembe, abatwara imbangukiragutabara n’abandi bafite ibyago byo kwandura Virusi ya Marburg.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko n’ubwo inkingo zaje zitagera ku bantu bose bakomeza kugeza bazigeza ku bantu benshi uko zigenda ziboneka.

Yongeho ati: “Igihe hari umuntu wanduye Marburg abahuye na we, na bo barihutirwa gukingirwa. Ni ugukingira usa n’urinda virusi kugira ngo utanguranwe na yo”.

Dr Nsanzimana yavuze ko umuntu wahawe urukingo mu gihe cy’iminsi itatu amaze kuruhabwa umubiri we uba wamaze kwiyubakamo ubudahangarwa ku buryo wakwirinda iyo Virusi.

Izi nkingo za Marburg u Rwanda rutangiye gutanga si ubwa mbere zitanzwe, kuko no mu bihugu byo mu Karere nko mu gihugu cya Uganda barazakoresheje zitanga umusaruro.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko uru rukingo ari rwo rufite ubushobozi bukomeye kurusha izindi zabayeho.

Yagize ati: “Urukingo ni rwo rufite ubushobozi ku rusha izindi zose, mu mwaka ushize rwakoreshejwe mu Uganda umwaka ushize, rwakoreshejwe muri Kenya, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uru ni rwo ruri imbere y’izindi ku buryo ni amahirwe tugize, ku muntu wahuye n’iyo virusi kugira ngo itamuhitana.

Dr Nsanzimana yavuze ko hamaze kuboneka doze 700 z’inkingo ariko nubwo ari nke, hari gahunda yo kuzongera.

Yavuze ko abantu badakwiye kugira impunge ku rukingo kuko bidakwiriye kuko ari urikingo rwizewe kandi n’aho rwakoreshejwe rwatanze umusaruro.

Tariki ya 27 Nzeri 2024, ni bwo MINISANTE yatangaje bwa mbere ko icyorezo cya Marburg cyageze mu Rwanda, kugeza ubu imibare igaragaza abacyanduye ari 46, barimo 29 barimo kwitabwaho n’abaganga mu gihe 12 cyamaze kubahitana, mu gihe 5 bamaze kugikira.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora akwandura Marburg akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso gusa hari abo biza vuba.

Ni ibimenyetso bitangira bisa n’iby’izindi ndwara cyane cyane Malaria, birimo umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka.

Gusa ngo uko iminsi igenda yiyongera ibimenyetso bigenda bihinduka uko umubiri ugenda wangirika.

Abahanga mu buvuzi bemeza ko aho abarwayi bavuwe kare bashobora gukira ariko uwayanduye haba hari ibyago biri hagati ya 26% na 89% byo kuba yahitana umuntu.

Marburg yandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’uyirwaye, na ho uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

Dr. Nsanzimana Sabin, Minisitiri w’Ubuzima, mu kiganiro n’abanyamakuru
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 6, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE