Dr Tedros yashimangiye ko OMS izakomeza gufasha u Rwanda guhashya Marburg

Perezida Paul Kagame yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS. Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus baganira ku bufatanye mu guhangana na Virusi ya Murbug.
Baganiriye ku bufatanye bukomeje gukorwa mu gukurikirana no kwirinda virusi ya Marburg.
Babigarutseho ubwo bari i Paris mu Bufaransa mu nama ya 19 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), y’iminsi 3 yari yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri uwo Muryango, ikaba yasoje imirimo yayo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko baganiriye ku bufatanye bukomeje gukorwa mu gukurikirana no kwirinda virusi ya Marburg mu Rwanda ndetse n’uburyo bwo kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira indwara.
Ubwo u Rwanda rwatangazaga kandi ko hagaragaye iki cyorezo tariki ya 27 Nzeri, Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko OMS izatanga inkunga ku Rwanda kandi izafatanya na Guverinoma y’u Rwanda guhagarika ikwirakwira rya virusi no kurinda abantu kwandura iki cyorezo.
Icyo gihe yagize ati: “Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari abarwayi ba Marburg. OMS izakomeza kongera ubufasha ndetse ikorane na Guverinoma y’u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi virusi mu kurinda abaturage bari mu byago.”
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 5 banduye icyorezo cya Marburg mu bipimo 433 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2024,
Kugeza ubu abantu 46 ni bo bamaze kwandura iyi ndwara kuva yagera mu Rwanda, muri bo 12 yarabahitanye mu gihe 29 bakiri kuvurwa.
