Perezida Kagame na Perezida Macron baganiriye ku mutekano wo mu Karere

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 5, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku bijyanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi banakomoza ku kibazo cy’umutekano muke bigaragara mu Karere, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2024 ubwo hasozwaga inama ya 19 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) yaberaga i Paris mu Bufaransa yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri uwo Muryango.

Mu biganiro, Perezida Kagame yagiranye na Macron byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’inzego z’ingenzi z’imikoranire bifatanyamo, ndetse banakomoje ku bikeneye gukorwa mu kurandura burundu ibibazo biteza umutekano muke mu Karere, binyuze mu bikorwa bifatika no gushyigikira inzira z’ibiganiro byatangiye hagamijwe kugarura amahoro mu Karere.

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yavuze ko uwo Muryango ugiye kurushaho guha umwanya ukwiye urubyiruko rukarushaho kugira uruhare mu iterambere ry’ibihugu.

Yagize ati: “Iyi minsi ibiri ikomeye yibanze ku rubyiruko n’ibibazo birwugarije kandi igaragaza ko ururimi rw’Igifaransa rwakomeza guhuza abantu. “

Yavuze kandi ko ururimi rw’Igifaransa rufasha abantu kuganira, gushyikirana  ndetse n’ibindi bihugu bisaba kuwinjiramo.

Yagize ati: “Uru rurimi ni rwo rudufasha kurushaho kuganira ku bibazo by’ingutu bya politiki n’umutekano byugarije umuryango wacu bityo tukabasha kuganira byuzuye nta gucikamo ibice. Umuryango wacu wivuguruye ukomeje kugenda urushaho gukurura benshi no kugira ijambo, ni muri urwo rwego twafashe umwanzuro ku busabe bwinshi bw’ibihugu bishaka kuwinjiramo none byavuye ku bihugu by’ibinyamuryango 88 bigera kuri 93.”

Mu gusoza iyo nama kandi mu myanzuro yafatiwemo harimo uwo kuba, OIF yasabye ko umugabane w’Afurika wahabwa imyanya ibiri ihoraho mu Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ndetse no kkugira icyakorwa ngo hagaruke amahoro mu bihugu bya Palestina na Ukraine.

Iyi nama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma barenga 100.

Inama itaha y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri OIFizabera mu gihugu cya Cambodge mu 2026.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 5, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE