Israel Mbonyi ategerejwe muri Tanzania mu gitaramo cyiswe Wakati wa Mungu

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 5, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuhanzi umaze kubaka izina rikomeye mu ruhando rw’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu Karere, Israel Mbonyi yemeje ko azataramira muri Tanzania mu kwezi gutaha mu gitaramo cyiswe Wakati wa Mungu bishatse kuvuga igihe cy’Imana.

Ni ibitaramo bibiri uyu muhanzi yemeje ko azakorera mu Mujyi wa Dar Es Salaam tariki 2 na 3 Ugushyingo 2024.

Israel Mbonyi yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Yagize ati : “Mwaraduhamagaye none turutabye kandi turaza vuba tariki 2-3 Ukwakira 2024, tuzaba turi muri Dar es salam.”

Biteganyijwe ko igitaramo cya mbere kizaba tariki ya 2 kikazabera ahitwa Mlimani City mu gihe ikindi cyo kizabera Leaders Club bukeye bwaho.

Muri ibi bitaramo Mbonyi azaririmbana n’abaramyi barimo uwitwa Rehema Simfukwe, Halisi Ministry, Joel Lwanga, n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo cya Mbonyi muri Tanzania kizabera ahitwa Leaders Club ni amashilingi ibihumbi 20 Tsh (hafi ibihumbi 10Frw) ahasanzwe na 50 Tsh (ibihumbi 24Frw) muri VIP.

Mbonyi agiye gutaramira muri Tanzania nyuma yo kuzenguruka mu bihugu birimo u Burundi aho yataramiye i Bujumbura mu ntangiriro za 2023, muri Kenya muri Kanama 2024 ndetse no muri Uganda aho yataramiye i Kampala n’i Mbarara muri Kanama 2024.

Uretse ibi bitaramo bizenguruka ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Israel Mbonyi ateganya gukorera ibindi muri Mozambique ndetse no muri Afurika y’Epfo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 5, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE