Rubavu: Afatanyije n’umugore we guhonda amabuye bakorera 1,050,000 Frw ku mwaka

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 5, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bararwerekana Simeon n’umufasha we Nyirabarera Venancie bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko umwuga wo guhonda amabuye umaze kubateza imbere kuko bombi bawufatanya umunsi ku munsi aho bashobora guhonda ingunguru 25 ku kwezi na 300 ku mwaka bagakuramo amafaranga y’u Rwanda 1 050 000.

Uwo muryango utuye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimberi, Umudugudu wa Keya, uvuga ko guhonda amabuye atari ibya none kuko umugabo yabikoze afite imyaka 16 y’amavuko akabikomeza kugeza abyigishije umugore.

Bararwerekana yagize ati: “Aka kazi nagatangiye kera nkiri muto, ubwo nari mfite imyaka 16 y’amavuko, ndi wa mwana wirirwaga ategereje guhingira abandi bakamuha amafaranga make cyane ntabasha no kwikenuza mu byo nari nkeneye muri icyo gihe.”

Yakomeje avuga ko ari wo wamufashije gukwa umugore babanye ubu, no kubaka inzu babanyemo kugeza we n’umufasha we babyaye bakanarihira amashuri abana bagera kuri 6 bakiga bose bakarangiza babikesha guhonda amabuye.

Ati: “Natangiye kugakora nta mugore mfite ariko mfite icyerekezo cyiza muri njye kuko numvaga nshoboye ibintu byinshi. Icyo gihe narakoze cyane nkuramo amafaranga yo gusaba umugore wanjye ndamukwa, amaze kugera mu rugo, nawe atangira kujya amfasha tugahonda twembi tugakuramo amafaranga biturinda kwiba no gusabiriza. Turabyara twishyurira abana bacu amashuri ku buryo ubu, bamwe muri bo bari mu kazi kabo bakora, tukishyura ubwishingizi, tukaguramo n’amatungo magufi n’ibindi.”

Bararwerekana avuga ko we n’umugore iyo bafatanyije, bashobora guhonda amabuye angana n’ingunguru 25 ku kwezi, bagakuramo amafaranga y’u Rwanda 87 500, mu gihe ku mwaka bahonda ingunguru 300 zibaha amafaranga y’u Rwanda angana na 1 050 000.

Ku ruhande rwa Nyirabarera Venancie ngo ntabwo yakwemera ko umugabo ahindura akazi ngo agire ibindi akora cyangwa we ngo abikore kuko nta kazi abona kamuhwanira n’aka ko guhonda amabuye.

Ati: “Umugabo wanjye nta kandi kazi natuma ajyamo. Mbona nta kandi kadufasha nkako. Nkaburiya usanze turi guhonda, hari umukire uza akavuga ngo ndashaka ingunguro 9 cyangwa 18. Uwo mwanya iyo tumuhaye 9 aduha amafaranga y’u Rwanda 31 500, zaba 18 akaduha ibihumbi 65 kandi kubera uburyo tumaze kubimenyera, tubigira vuba kuko ahonda umweru njye ngahonda umukara”.

Guhonda amabuye byabafashije kwisanira inzu

Nyirabarera Venantie agaragaza ko kwifasha no gushyira hamwe nk’umugore n’umugabo ari byo byabahaye kwisanira inzu bagashyiramo n’ibikoresho byo mu nzu. 

Ati: “Nk’uko yabivuze inzu yacu imaze gutwarwa n’ibiza muri 2021 twarakoze cyane, ingunguru z’amabuye twari dufite twazishyize ku isoko baduha ibihumbi 90 by’amafaranga y’ u Rwanda, tuguramo amatafari na Sima turubaka. Turakomeza turakora yuzuye nanone tugura matela, tugura ibikoresho byo mu nzu mbese dusubira mu buzima bundi kuko twari twarangiritse cyane.”

Yakomeje agira ati: “Inzu yacu ya mbere yagendeyemo; inkwavu, intebe, ibitanda na Matela, harimo ihene, ku buryo byose hamwe byari bifite nk’agaciro ka miliyoni eshanu. Ariko ubu rwose, urabona ko dufite inzu nziza twakuye muri aya mabuye duhonda ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ka miliyoni 4.5.”

Abaturanyi ba Nyirabarera Venantie na Bararwerekana Simeon bavuga ko aba bombi ari urugero rwiza rwo gukora cyane by’umwihariko mu kwihangira imirimo kuko ngo bashimira uwo musaza ku byo agezeho.

Umwe mu baganiriye na Imvaho Nshya yagize ati: “Ni ukuri uyu musaza yihangiye imirimo, abo bari mu myaka imwe hano abenshi batega amaboko kuri Leta kandi ubona bashoboye nyamara we yabashije kwihangira imirimo arakora ni ibintu tumushimira kuko we n’umufasha we bihangiye imirimo barakora. Ni isomo ryiza ku bandi.”

Nyirabarera n’umugabo we basaba Abanyarwanda kumenya uko bihangira imirimo, bagaragaza ko biba byiza, bagiye bahera ku byo bashoboye kurenza ibindi kandi bagakorera hamwe nk’umuryango aho kugira ngo umwe ajye mu kazi undi asigare aryamye.

Politike ya Leta yo gukangurira abaturage kwihangira imirimo yakanguye imitekerereze ya bamwe bituma bahitamo kwikorera aho gutega amaboko no gutegereza ibyaturuka ahandi, biteza imbere gutyo.

Urugero rw’aba bombi kandi rurashimangira ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame busaba abantu kwigira no guteganyiriza ejo hazaza, dore ko yashyize imbaraga nyinshi mu kwigisha abaturage gukura amaboko mu mifuka ari na byo byafashije Igihugu kuba kigeze aho kigeze ubu.

Kuva mu 2017 kugeza mu 2024, u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500. Guverinoma y’u Rwanda isaba buri muturarwanda kwihangira imirimo ahereye ku mahirwe amwegereye mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Ukwakira 5, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE