REG WBBC yatangiye neza imikino ya nyuma ya kamarampaka (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 5, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68-67 mu mukino wa mbere mu ya nyuma ya Kamarampaka muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball y’abagore.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki 4 Ukwakira 2024 muri Petit Stade i Remera witabirwa na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard ari kumwe na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré.

Ni umukino wari witezwe cyane kuko uretse gutangira guhatanira igikombe ahubwo n’ihangana ry’aya makipe rimaze kuzamuka cyane.

APR WBBC yinjiye mu mukino kare, Umugwaneza Charlotte na Kamba Yoro Diakite bayitsindira amanota menshi.

Agace ka mbere karangiye APR WBBC iyoboye umukino n’amanota 22 Kuri 15 ya REG WBBC

Mu gace ka kabiri, REG WBBC yatangiranye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Micomyiza Rosine Destiny Philoxy na Victoria Reynolds batsindaga cyane ndetse  amakipe yombi anganya amanota 26-26.

Ku rundi ruhande APR WBBC yatakazaga imipira myinshi yatumaga REG WBBC yongera ikinyuranyo cy’amanota.

Aka gace karangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 40 Kuri 30 ya APR WBBC

Mu gace ka gatatu, REG WBBC yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Micomyiza Rosine na Victoria Reynolds.

Ku rundi ruhande APR WBBC nayo yatsindaga amanota ifashijwe na Kamba Diakite.

Ako gace karangiye REG WBBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 53 Kuri 46 ya APR WBBC.

Mu gace ka nyuma, APR WBBC yagarukanye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Kamba Diakte, Mugwaneza Charlotte na Asouma Uwizeye watsindaga amanota atatu.

Ku rundi ruhande REG BBC nayo yakomeje gutsinda amanota ibifashijwemo na Micyomyiza Rosine na Destiny Philoxy

Umukino warangiye REG WBBC itsinze APR WBBC bigoranye amanota 68 -67 yegukana intsinzi ya mbere mu mikino ya nyuma ya kamarampaka.

Umukino wa kabiri uteganyijwe ku Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024 Kuri Petit Stade i Remera.

Amakipe yombi agomba guhura mu mikino irindwi, itanze indi gutsinda ine akaba ari yo yegukana Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard (ibumoso) yakurikiye uyu mukino ari kumwe na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 5, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE