Hashyizweho Biro za Komisiyo muri Sena

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 4, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024, Abasenateri batoye Biro za Komisiyo zihoraho muri Sena n’abagize Komite igenzura imikorere ya Sena, imyitwarire, imyifatire n’ubudahangarwa bw’Abasenateri.

Senateri Dr. Usta Kaitesi, yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere muri Sena n’amajwi 25, na ho ku mwanya wa Visi Perezida wa Komisiyo hatowe Senateri Uwera Pelagie wagize amajwi 26.

Abagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere: Hon. Bideri John Bonds Hon. Havugimana Emmanuel Hon. Kaitesi Usta, Hon. Mukakarangwa Clothilde Hon. Ngarambe Télesphore Hon. Uwera Pélagie.

Nsengiyumva Fulgence yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari agize amajwi 26, na ho ku mwanya wa Visi Perezida hatorwa Senateri Dr. Nyinawamwiza Leatitia agize amajwi 26.

Abagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ni Hon. Mugisha Alexis Hon. Mukabalisa Donatille Hon. Mureshyankwano Marie Rose Hon. Nsengiyumva Fulgence, Hon. Nyinawamwiza Laetitia, Hon Uwimbabazi Penine.

Senateri Murangwa Ndangiza Hadija yatorewe umwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, agize amajwi 26. Visi Perezida w’iyi Komisiyo yabaye Senateri Rugira Amandin na we wagize amajwi 26.

Senateri Murangwa yavuze ko mu myaka itanu yari amaze muri Sena yabaye muri iyi komisiyo kandi bageze ku musaruro mwiza, akumva no muri iyi manda yiteguye gukomeza gutanga umusanzu we akoresheje imbaraga ze zose.

Senateri Rugira Amandin yagaragaje ko mu mirimo yakoze yabaye umudipolomate, aho imyaka ine yayimaze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, indi ayimara ari ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo RDC, u Bubiligi, Zambia na Malawi.

Abagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano: Hon. Gahamanyi Bibiane Mbaye Hon. Murangwa Ndangiza Hadidja Hon. Nyirasafari Espérance Hon. Rugira Amandin Hon. Uwizeyimana Evode.

Sena y’u Rwanda igira Abasenateri 26, muri bo 20 barahiriye inshingano ku ya 26 Nzeri 2024, biyongeraho batandatu bakiri muri Sena y’u Rwanda bazarangiza manda yabo mu mwaka utaha wa 2025.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ukwakira 4, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE