Dr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu kwizihiza imyaka 200 ya Lesotho

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 4, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu muhango wo kwizihiza imyaka 200 Ubwami bwa Lesotho bumaze bubayeho, n’imyaka 58 bumaze bubonye ubwigenge.

Ni ibirori byabereye i Maseru, byashimangiye ishema ry’abaturage b’icyo gihugu mu kuzirikana igihe gishize gishinzwe n’Umwami Moshoeshoe I wabaye uwa mbere wakiyoboye.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, rubaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje kwagura umubano n’ubutwererane mu bya Dipolomasi.

Tariki ya 14 Ukuboza 2022, mu Mujyi wa Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Perezida Kagame, yagiranye ibiganiro na Lt Samuel Ntsokoane Matekane, Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Lesotho, byibanze ku guteza imbere umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi cyane cyane mu bucuruzi no guteza imbere ishoramari.

U Rwanda na Lesotho byatangiye kugirana umubano mu 1983, ukaba ushingiye ku gusurana n’amasezerano y’imikoranire itandukanye yasinywe ku mpande zombi.

Mu 2013, u Rwanda na Lesotho byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije kujya bihana amakuru n’ubumenyi bijyanye no guteza imbere imiyoborere myiza.

Ni mu gihe kandi muri Kanama 2021, Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye.

Aya masezerano akubiyemo ibijyanye n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha nk’iterabwoba, ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo ibijyanye no kubaka ubushobozi bwa Polisi zombi no gusangira amakuru n’ubundi bunararibonye mu by’umutekano.

Muri aya masezerano kandi harimo ibijyanye no guhanahana amahugurwa, gufatanya mu bikorwa bya za Polisi, gusangira porogaramu zijyanye no kugenza ibyaha n’uburyo bwo kubika amakuru ajyanye na byo, kurwanya ikwirakwira ry’intwaro no guhanahana amakuru ku gihe, ajyanye n’ibyaha n’abanyabyaha.

Izi nzego zombi zanemeranijwe gushyiraho ihuriro rihoraho aho hazajya habaho inama kenshi bakaganira ku bibazo by’umutekano n’imbogamizi zawo ku bihugu byombi ndetse no mu karere muri rusange

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 4, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE