Murumuna wa Bobi Wine ari mu gahinda ko gutabwa n’umugore we

Umuhanzi Ssentamu Henry uzwi nka Banjoman akaba na murumuna wa Bobi wine ari mu gahinda nyuma y’uko umugore yamutaye agasanga umugabo w’umuzungu mu Bwongereza.
Ni inkuru yahamijwe na mukuru we Robert Kyaguranyi [Bobi wine] ubwo yaganiraga n’itangazamakuru avuga ko umuryango we ufite ubwoba ko uyu mugabo ashobora no kwiyambura ubuzima kubera agahinda ko kubura abana be.
Yagize ati: “Ikibazo dufite ni uko Banjoman arimo kurira amarira yakuzura indobo nyuma y’uko umugore we yamusize, agahitamo kujyana n’umugabo w’umuzungu mu Bwongereza bakanatwara abana babo bose.”
Hari amakuru avuga ko byose byatangiye igihe Banjoman yorohereje umugore kubona ibyangobwa by’umwana wabo ubwo umugore we yari arimo gushaka ibyangombwa byo kujya gukurikira amasomo y’abaforomo mu Bwongereza, aho yari akeneye viza y’imyaka 5 yo muri icyo gihugu.
Amakuru ava mu muryango wa hafi wa Banjoman avuga ko kugeza ubu umugore ari muri gahunda yo gushyingiranwa n’umuzungu nk’umugore n’umugabo kugira ngo abashe kubona ubwenegihugu bw’u Bwongereza.
Ayo makuru aturuka avuga ko ibabaye kuri Banjoman byatumye atakibasha kurya, kandi ngo arimo guta ibilo mu buryo bwihuse kubera gutekereza ukuntu abana be bagiye kurerwa n’undi mugabo kandi atarananiwe kubitaho.
Ssentamu Henry azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Matiribona, Na Na Na y’Imana yafatanyije n’umuvandimwe we Bobi Wine, Kalibobbo n’izindi.