Tanzania: Ibinyamakuru byahagaritswe bizira kwibasira Perezida Samia

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 4, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ibinyamakuru bitatu bikomeye muri Tanzania birimo; The Citizens, Mwananchi na Mwanaspoti byabaye bihagaritswe ku mbuga za interneti mu gihe cy’iminsi 30 nyuma yo kugaragaza amashusho asa nk’anenga Perezida Samia Suluhu Hassan.

Ibi bitangazamakuru byahagaritswe kuri interneti kubera ayo mashusho yagaragaye ku wa kabiri yamaze umunota umwe ariko agahita asibwa yerekanaga ko gushimutwa no kuburirwa irengero birimo kwiyongera muri iki gihugu.

Yerekanaga igishushanyo, (Cartoon), kirimo  gutebya cy’umugore usa nka Samia wambaye imyenda y’Abayisilamukazi ajya kuri televiziyo zitandukanye, kuri buri televiziyo hari umuntu winubira ubwicanyi, gushimutwa cyangwa kuburirwa irengero amaherezo icyo gishushanyo kigaragara ko kirakajwe n’uko kwinuba kose.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko icyo gishushanyo cyasibwe nyuma y’amasaha macye gitangajwe kubera ibyo cyise kudasobanukirwa kw’abaturage.

Ikigo cya Tanzania cyo kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru, (TCRA) cyavuze ko ayo mashusho arimo amajwi n’amafoto yahonyoye amategeko y’igihugu ajyanye no gutangaza amakuru ku mbuga za interneti.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja ubutegetsi bwa Perezida Samia kuniga ibitekerezo bitavuga rumwe na bwo no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Guhagarika ibinyamakuru bije bikurikira ibikorwa biherutse kuba byo gushimuta, guta muri yombi abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Si ubwa mbere hahagarikwa ibinyamakuru kuko no muri Kanama 2021 abayobozi muri Tanzania bahagaritse ikinyamakuru Uhuru, nyuma yuko gitangaje inkuru ivuga ko Perezida Samia Suluhu wageze ku butegetsi muri Werurwe 2021 nyuma y’urupfu rw’uwamubanjirije Dr John Magufuli yari abereye Visi Perezida utateganyaga kwiyamamaza mu matora rusange yo mu 2025.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 4, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE