Kayonza: Barishimira ko kuvugurura icyororo cy’inka byazamuye umukamo biteza imbere

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Ukwakira 4, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza bemeza ko kuvugurura icyororo cy’inka byabafashije kongera umukamo bituma bagera ku iterambere mu ngo zabo.

Ntagungira John utuye mu Murenge wa Gahini, yavuze ko yatangiye ubworozi mu 1997 yorora inka 7; ariko eshatu muri zo zigakamwa litiro 10 ku munsi bigatuma asa nk’aho akorera mu bihombo kuko yororaga inka gakondo ntizimuhe umukamo.

Ntagungira yavuze ko ubumenyi buke mu korora n’imyumvire yo korora inka gakondo byatumye asigara inyuma mu iterambere kugeza ubwo muri 2018 ahawe amahugurwa n’Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda- Icyiciro cya mbere (RDDP1) ku buryo mu kwezi kumwe yinjiza arenga ibihumbi 600,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ntagungira John wororera i Gahini

Ati: “Inka yakamwaga umukamo mwinshi ntiyarenzaga litiro eshatu ku munsi ariko ubu ngeze ku nka enye zikamwa ritilo 60 ku munsi ku buryo byamfashije gukora ubworozi mbukunze bitewe n’umusaruro bitanga.

Amafaranga nkuramo afasha umuryango kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, ubwisungane mu kwivuza, kwishyura ubwishingizi bw’amatungo ndetse no kwagura ibikorwa by’ubworozi.”

Kuri ubu, Ntagungira arishimira ko korora inka zitanga umukamo byakemuye ikibazo cy’inzara mu rugo rwe kuko ifumbire abona imufasha mu buhinzi agasarura ibilo 300 by’ibishyimbo ndetse n’ibilo 600 by’ibigori. Ibi ngo byatumye avugurura inzu ye ku buryo ifite agaciro k’amafaranga miliyoni zirenga 10.

Bishimangirwa na Niyotwagira Francois umworozi mu Murenge wa Ndego, yavuze ko kuba yarahuguwe byamufashije gukura inka mu nzuri ashyira mu bikumba inka zitanga umukamo, bimufasha kubona aho ahinga ubwatsi, ku buryo amatungo atabura ubwatsi.

Niyotwagira Francois umworozi mu Murenge wa Ndego

Yagize ati: “Ibisigazwa bivuye ku buhinzi ndetse no guhinga ubwatsi byatumye inka zibona umukamo mwinshi kuko bitandukanye na mbere nkikora ubworozi mu buryo bwa gakondo, byongeye kandi ibiti bivangwa n’imyaka inka zirabikunda kandi ibisigazwa by’imyaka ntitukibitwika kuko twamenye agaciro kabyo.”

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Kayonza, Mbasha David yavuze ko kuba hari aborozi babona umukamo uhagije bifasha mu iterambere ry’Akarere no kwesa imihigo baba bariyemeje kandi iyo gahunda izakomeza kwegerezwa abaturage.

Yagize ati: “Biragaragara ko aborozi bahinduye imyumvire kandi uretse inyungu bibazanira natwe nk’Akarere zitugeraho bitewe nuko umworozi witeje imbere aha abantu benshi akazi batari bagafite, imisoro n’ibindi byinshi bifasha mu iterambere ry’Akarere. Gahunda ihari rero ni ugukomeza kwereka aborozi amahirwe arimo no kuyabegereza.”

Umuyobozi w’umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, Gasana Ngabo Methode yavuze ko aborozi b’inka benshi bafashijwe mu cyiciro cya mbere (RDDP1) kandi byatanze umusaruro ndetse ko hari n’icyiciro cya kabiri RDDP2 kizagera mu turere hakazibandwa gukora ubworozi bugamije guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Umuyobozi wa RDDP, Gasana Ngabo Methode

Yagize ati: “Umushinga RDDP II uzakorera mu Turere 27 uretse utugize Umujyi wa Kigali uvuye kuri 13 twari muri RDDP I kandi ikigamijwe ni uko aborozi babona ibiryo by’inka n’ubwatsi bwiza ndetse n’inka zikabona amazi meza. Aborozi tuzakomeza kubafasha kuvugurura icyororo kuko intego nuko habaho kubona umukamo uhagije ndetse hakabaho uruhererekane nyongeragaciro ku mata kugira ngo isoko ry’amata n’ibiyakomokaho bihaze abaturarwanda n’abandi.”

Yakomeje agira ati: “Twifuza ko guhinga ubwatsi mu buryo bugezweho mu nzu bigera kuri benshi ku buryo mu gihe cy’izuba, umworozi atagira ikibazo kandi agakomeza kugaburira amatungo adakanzwe n’ibihe by’izuba cyangwa icyanda bikunze kugaragara mu Turere two mu Burasirazuba.”

Kuva aborozi bashishikarizwa korora inka zitanga umukamo, kwegerezwa ibikorwa remezo birimo amazi, ibikoresho byifashishwa mu bworozi, kwigisha aborozi guhunika ubwatsi n’izindi ngamba; mu mwaka wa 2023 habonekaga amata angana na litiro 21 250 ku munsi ariko kuva muri Mata 2024 umukamo warazamutse ugera kuri litiro 37 219 ku munsi.

Umushinga RDDP II biteganyijwe ko uzamara imyaka 6, ukaba ufite ingengo y’imari ingana n’amadolari y’Amerika miliyoni 124 ni ukuvuga asaga miliyari 168 z’amafaranga y’u Rwanda.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Ukwakira 4, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE