Nigeria: Abantu 60 barohamye mu mpanuka y’ubwato

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 3, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Nibura abantu 60 ni bo batangajwe ko bapfuye nyuma yuko ubwato bwari butwaye abiganjemo abagore n’abana bavaga mu munsi mukuru mu Majyaruguru ya Nigeria burohamye.

Ikinyamakuru U.S News cyatangaje ko umuyobozi w’akarere ka Mokwa, Jibril Abdullahi Muregi, yatangaje ko abantu bagera ku 160 ari bo barokotse impanuka y’ubwato bwari bukozwe mu biti aho busanzwe butwara abagera kuri 300.

Ubwo bwato bwasubiraga i Gbajibo buvuye i Mundi bwari butwaye abantu bavaga mu birori by’idini bikunze kuba ngarukamwaka nk’uko Muregi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

Mokwa yavuze ko ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje ariko hataramenyekana impamvu bwarohamye nubwo yongeyeho ko umubyigano wo gutwara abantu benshi no kutabugenzura ngo barebe ko bwujuje ibisabwa ari byo bikunze guteza impanuka.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 3, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE