Yago yakoranye indirimbo na Passy wahoze muri TNP

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 3, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat yakoranye indirimbo yitwa Ocean na Passy Kizito wahoze mu itsinda ryakunzwe na benshi rya TNP.

Ni indirimbo yagiye ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2024 nkuko babisobanuye kuri YouTube (Discription)

Bati: “Iyi ndirimbo nshya Ocean igomba rwose kujyana mu rugendo rw’amarangamutima, byose bijyanye n’umuraba w’urukundo, kubabazwa no gukira byimazeyo.”

Ni indirimbo iri mu njyana ya Afrobeat, bavuga ko bayituye abantu bari mu munyenga w’urukundo kugira go ibafashe kurushaho kuryoherwa narwo.

Indirimbo Ocean yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Suno AI, yandikwa na Your name.

Yago yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yagize ati: “ Imana yaduhaye umugisha w’ijwi rinyura amatwi, reka dusangize amakuru meza Isi yose.”

Umuhanzi Passy Kizito akoranye na Yago indirimbo nyuma y’amezi atanu akoze iyo yise Golo anateguje abakunzi be ko agiye kujya abaha indirimbo nyinshi kandi azagaragara cyane mu zo yafatanyije n’abandi (Collabo)

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 3, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE