Kigali: Ibihugu by’Umuhora wa Ruguru biri mu nama ku mahoro n’umutekano

Intumwa z’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru ari byo Uganda, Kenya n’u Rwanda, zitabiriye inama y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali yiga ku mutekano n’amahoro.
Iyo nama yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2024, ikaba ihuje abari mu nzego z’umutekano mu bihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda gusa Sudani y’Epfo yo ikaba ititabiriye kubera ikibazo cy’amikoro.
Iyo nama ihuje abari mu itsinda rishinzwe umutekano mu matsinda 14, agenda yiga ku ngingo zitandukanye zifitiye akamaro abaturage bo mu bihugu by’Umuhora wa Ruguru.
CP(Rtd) Nshimiyimana Vianney, ushinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’ubutwererane mpuzamahanga, muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, yavuze iyo nama yitezweho gusuzuma ibibazo byugarije umutekano n’amahoro.
Yagize ati: “Iyi nama turimo ni irebana n’umutekano muri ibi bihugu, n’ubundi Abakuru b’Ibihugu bemeje ko imishinga izajya yigirwa mu matsinda. Hano turimo kuganira ku mutekano, ibijyanye n’ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, abacuruza abantu, kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije, uburyo bwo guhanahana abagororwa bakatiwe n’inkiko bakajya kurangiriza ibihano byabo muri ibyo bihugu, ni ibintu byinshi bijyanye n’umutekano turi buvugeho.”
Ibihugu buhuriye ku Muhora wa Ruguru byishyize hamwe mu mwaka wa 2013, biturutse ku gitekerezo cy’Abakuru b’Ibihugu bateranye bakemeza ko hagomba kujyaho ubufatanye mu mishinga iteza imbere ababituye. Ibyo birimo Kenya, Uganda n’u Rwanda nyuma yaho mu 2018 hiyongereyeho na Sudani y’Epfo.
Uko kwihuza kwari kugamije guteza imbere imishinga ifitiye inyungu ibyo bihugu byose bigize Umuhora wa Ruguru.
Thomas Sakah, Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe umutekano mu gihugu, muri Minisiteri y’Umutekano muri Kenya, yavuze ko guhurira muri iyi nama ari umwanya mwiza wo kunoza imishinga ihari igamije gukemura ibibazo by’umutekano.
Yagize ati: “Dufite ibikoresho byinshi byashyizweho, tureba uko twateza imbere umubano w’ibihugu ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru, ni gute twakwagura imishinga ihari, ni gute twayinoza, ni gute twakomeza kunoza uburyo bwo kunoza uguhanahana amakuru ku bagize inzego z’ubutasi n’umutekano, ibyo bigakorwa hagamijwe ko ibicuruzwa binyura i Mombasa, biza i Kigali, muri Uganda na Sudani y’Epfo.”
Iyi nama yatangiye i Kigali ni itegura iy’Abakuru b’Ibihugu ya 15, iteganyijwe kubera mu Rwanda muri uyu mwaka, icyakora amatariki izaberaho akaba ataramenyekana.


