U Burusiya: Uwafunzwe azira gutwika Korowani yongeye gushinjwa ubugambanyi

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 3, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Nikita Zhuravel, wari warakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka itatu n’igice azira gutwika igitabo cya Korowani, yongeye gushinjwa n’u Burusiya kugambanira igihugu akaba maneko ya Ukraine bamaze imyaka mu ntambara.

Nikita yafunzwe muri Gashyantare nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwibasira idini ya Isilamu no kubabaza abayoboke bayo agatwika Korowani, icyaha yakoreye mu mujyi yavukiyemo   wa Volgograd.

U Burusiya bwongeye kumushinja ubuhemu no kugambanira igihugu nyuma yo  gusangiza  amashusho y’ibikorwa by’igisirikare cy’u Burusiya  ubutasi bwa Ukraine.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Zhuravel yagiye atanga amakuru mu nzego zishinzwe iperereza muri Ukraine.

Imyaka ibaye ibiri intambara ica ibintu hagati y’u Burusiya na Ukraine kandi hari raporo zigaragaza ko imaze kugwamo abarenga miliyoni kuva yatangira.

Ni mu gihe Ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR), mu mibare ya 2024  bigaragaza ko  abasivili 35 160 bahitanywe n’u Burusiya, muri bo abantu 23 640 bakaba ari  abakomeretse nubwo bavuga ko iyi mibare ishobora kuba irenga.

Intambara hagati y’ibihugu byombi yagiye ihindura isura batangira gutera bya roketi biremereye mu bice bituyemo abasivili ndetse Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya muri Kanama 2024, yavuze ko yohereje ibikoresho bya gisirikare, birimo ibyo gukoresha mu gutera za roketi, ibisasu bya rutura, amatanki na za burende hamwe n’amakamyo aremereye kugira ngo bikaze ubwirinzi.

Ingabo za Ukraine zigera ku 1 000 hamwe n’imodoka za burende zirenga 20 n’amatanki, byagize uruhare mu gitero ku ikubitiro, hakurikijwe ikigereranyo cy’u Burusiya, n’ubwo iki gihugu cyigambye kuva icyo gihe ko cyashwanyaguje byinshi muri ibyo bikoresho.

Ukraine yagiye ihabwa inkunga y’ibikoresho bya gisirikare birimo; indege z’intambara ibikoresho by’ubwirinzi, amafaranga n’ibindi  na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kuyifasha guhashya u Burusiya ariko bwo bwatangaje ko buzakomeza kurwana kugeza bwihimuye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 3, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE