Imbamutima za Kury Marvin ukina mu Busuwisi wahamagawe mu Amavubi

Kury Johan Marvin ukina mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi yavuze ko yishimiye guhagamarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi kuko byari inzozi kuri we.
Ku nshuro ye ya mbere, Rutahizamu Kury Johan Marvin ukinira Yverdon Sports FC yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi, yahamagawe mu bakinnyi 39 b’ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 muri uku kwezi k’Ukwakira 2024.
Mu kiganiro yagiranye n’Urubuga rwa FERWAFA, Johan Marvin yavuze ko ashimishijwe no kuba yarahamagawe mu mavubi.
Ati: “Gutumirwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu mama yarabyishimiye cyane amenye ko nsanzwe mvugana na federasiyo, umuryango waranshyigikiye, wambaye hafi.”
Abajijwe uko yakiriwe na bagenzi be yavuze ko yakiriwe neza anashima uko ikipe yitaweho.
Ati: “Ikijyanye n’ubusabane mu bakinnyi, banyakiriye neza, ni byiza mu ikipe, ni byo nabonye.
Kugeza ubu ibintu byose ni byiza, barya neza, batozwa neza, bafite gahunda mu bijyanye n’imyitozo, kwita ku buzima, ibikoresho byiza mu byukuri nta kibura’’.
Uyu Rutahizamu yavuze ko intego azanye mu ikipe y’igihugu ari ukuyifasha kugera ku musaruro mwiza.
Ati: “Intego zanjye ni ukugira icyo nkora kuko sinaje gutembera ahubwo nzaherekanya ubunararibonye bw’i Burayi hano muri Afurika, nkamenya imikinire yo muri Afurika kandi ndizera ko nzigaragaza.”
Kury Johan Marvin w’imyaka 23 yavukiye Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge kuri nyina w’Umunyarwanda na se w’Umusuwisi.
Umukino ubanza u Rwanda ruzasura Benin tariki 11 Ukwakira 2024 kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Cote d’Ivoire kubera ko Benin idafite ikibuga cyemewe n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 15 Ukwakira 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.
Kugeza ku munsi wa kabiri, Nigeria ni yo iyoboye itsinda D n’amanota ane, ikurikiwe na Benin ifite amanota atatu, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota abiri mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota rimwe.