Nicki Minaj asanga urukundo rukwiye kurangwa n’icyizere

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuraperi w’umunyamerika Onika Tanyan uzwi nka Nicki Minaj asanga abakundana bakwiye kubaho bizerana kandi urukundo rukaruta agaciro baha imitungo yabo.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru Nicki Minaj yavuze ko akunda umugabo we urudacogora kandi ko anamwizera.

Ati: “Umugabo wanjye ndamukunda kandi ndamwizera, umutungo wanjye wose wanditswe mu izina rye.”

Akomeza agira ati “Ntabwo ndi muri ba bagore bigereranya n’abagabo, nshobora kuba umukire kurusha umugabo wanjye, ariko ndamureka akagenzura byose.” Ubushake bwe bwo gukemura ibibazo bijyanye n’imari bitandukanye n’uko nabikora.”

Uyu muhanzi asanga amafaranga yari akwiye gukomeza imibanire  y’abakundana kurusha kuba yatuma umwe yishyira hejuru bigatuma batandukana.

Hari amakuru avuga ko umutungo wa Nicki Minaj ufite agaciro ka miliyoni zisaga 160 z’amadolari, ugereranyije n’uw’umugabo we Kenneth Petty, ufite agaciro kagera ku bihumbi 500 by’amadolari.

Uyu muraperi ngo yiyemeje kuvuga iby’imibanire ye n’umugabo we kugira ngo bifashe abakundana gutandukanya amarangamutima yabo n’imitungo, bikaba byarakiriwe neza n’abakunzi be.

Ibi bibaye nyuma yaho Nicki Minaj n’umugabo we basubijwe mu nkiko kubera kwanga kwishyura amafaranga y’indishyi y’akababaro uwahoze ari umurinzi wabo bigeze gukubita bakamukomeretsa.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE