Amafaranga yatanzwe muri gahunda z’abimukira ntazishyuzwa u Rwanda

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yatangaje ko guverinoma y’igihugu cy’u Bwongereza itazasaba u Rwanda gusubiza amafaranga muri gahunda yo kwakira abimukira.
Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024.
U Bwongereza bwahaye u Rwanda amapawundi miliyoni 270 (Amafaranga asaga miliyari 270) mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, aherutse gutangaza ko ingingo yo gusubiza amafaranga itari muri ayo masezerano.
Thorpe, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, yagize ati: “Uko njyewe mbizi, nta gahunda ihari yo gusaba u Rwanda ko rwasubiza amafaranga.”
Yavuze ko gusubizaho iyi gahunda bisa n’ibitagishoboka ahubwo ko hashyizweho ubundi buryo bwo gukumira ubwato buto butwara abimukira ndetse no gukaza umutekano ku mupaka.
Biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko hari ibyo izemeza, nyuma guverinoma y’u Bwongereza ikabona kubimenyesha iy’u Rwanda mu buryo bukurikije amategeko.
Ku rundi ruhande, Ambasaderi Thorpe, yavuze ko umubano w’u Bwongereza n’u Rwanda utazigera uhungabana kubera ihagarikwa ry’amasezerano kuri gahunda y’abimukira.
Ati: “Yahagaritse ubufatanye ku bimukira n’u Rwanda ariko rwose ntabwo yacanye umubano n’u Rwanda. Ukuri ni uko uyu mubano ukomeye kurusha iby’abimukira.”
Avuga ko umubano mwiza w’u Bwongereza n’u Rwanda washimangiwe n’uruzinduko Minisitiri mushya wabwo ushinzwe umubano na Afurika, Lord Collins, yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro z’a Nzeri’ukwezi kwa Nzeri 2024.