Uturere 7 twagaragayemo abarwayi ba Marburg mu Rwanda

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Ku wa 27 Nzeri 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse icyorezo cya Marburg, binyuze mu bipimo by’abantu byafashwe bikajya gusuzumirwa muri Laboratwari y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC.

Ku ikubitiro hahise hagaragara uturere turindwi muri mirongo itatu tugize Igihugu, kandi turi mu Ntara zitandukanye twagararagayemo abarwayi ba Marburg ari two Gasabo, Gatsibo, Kamonyi, Kicukiro, Nyagatare, Nyarugenge na Rubavu.

Ku ya 29 Nzeri 2024, habaruwe abantu 26 banduye Marburg, harimo umunani bapfuye kandi bose baturutse muri utwo Turere icyorezo cyagaragayemo.

Abanduye Marburg bose bahise batangira kwitabwaho ndetse hatangira gushakishwa abandi barenga 300 bahuye na bo, gusa muri bo abagera kuri 70% bibasiwe cyane ni abakora mu mwuga w’ubuvuzi. 

Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), n’abandi bafatanyabikorwa bari gukorana mu rwego rwo gushaka umuti w’icyorezo cya Marburg ariko kugeza ubu nta muti nta n’urukingo biraboneka, ariko umuntu ugize ibimenyetso asabwa kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo bimurinde ibyago byo guhitanwa nacyo.

Umuntu warwaye Marburg agaragaza ibimenyetso birimoumuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, imitsi ndetse bikaba byanagera mu rwungano ngogozi, gucibwamo no kuruka ndetse uko iminsi igenda ibimenyetso bigenda bihinduka aho itera umuntu kuva amaraso mu bice by’umubiri.

Ni mu gihe yandura kandi igakwirakwira binyuze mu gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye, arimo ibyuya, n’ibindi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Virusi ya Marburg ari ubwa mbere yagaragaye mu Rwanda ariko yari isanzwe izwi kuko yagiye igaragara mu bihugu by’abaturanyi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yagaragaje ko iyo virusi idakunze kubaho cyane ariko ikunda kuva ku nkende n’uducurama kandi hagati y’iminsi itatu na 21 umuntu ashobora kutagaragaza ibimenyetso.

Gusa yizeza ko ikihutirwa ari ukuvura abarwayi nubwo iyi ndwara igira ubukana ku buryo uyirwaye imuhitana vuba.

Ati:” Ikihutirwa ni ukumenya aho uburwayi bugeze tukabuhagarika ndetse abarwayi tukabavura mu buryo bwose bushoboka, byaba ibyo dufite mu gihugu n’ibyo tudafite tukabibaha kugira ngo hatagira  uwongera kuhasiga ubuzima.”

Yongeyeho ati: “Iyi ndwara igira ikibazo cyuko uyirwaye imuhitana ku gipimo kiri hejuru ugeranyije n’izindi ariko aho yagiye igaragara kuyivura vuba byongera amahirwe ko uyirwaye ashobora gukira.”

Dr Nsanzimana avuga ko abantu badakwiye guca igikuba ahubwo bakihutira kujya kwa muganga mu gihe bagize ibimenyetso kuko byabarinda ibyago byo gupfa.

OMS ivuga ko iyi ndwara ari mbi cyane kuko ishobora kwica ku kigero cya 88% uyirwaye.

Mu 2012 abantu 15 muri Uganda barayanduye, muri bo bane barapfa, mu gihe 2017 abantu batatu bayanduye ikanabahitana.

Mu 2005 yagaragaye muri Angola, muri 374 bayanduye, 329 yarabahitanye.

Mu 1998 no mu 2000 Marburg yagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho mu bantu 154 bayanduye yahitanye   128.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE