Nyagatare: Agasozi ka Rwentanga kabitse amateka yo kubohora Igihugu

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abaturiye agasozi ka Rwentanga mu Murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare aho intwari Maj. Gen Fred Gisa Rwigema yaguye nyuma y’umunsi umwe atangije urugamba rwo kubohora igihugu, bavuga ko aka gasozi kabitse amateka kandi ko ari urwibutso rwo guharanira gukomeza kwibohora ubukene bagana iterambere.

Aba baturage batangazako ku itariki ya 1 Ukwakira 2024 huzuye imyaka 34 hatangijwe urugamba rwo kubohora u Rwanda, hari tariki ya mbere Ukwakira 1990.

Tariki ya kabiri Ukwakira ni bwo uwari Umugaba w’ingabo za RPA Inkotanyi Maj. Gen Fred Gisa Rwigema yaguye ku rugamba hashize umunsi umwe gusa rutangiye.

Rutagambwa John avuga ko gutura mu marembo yaho urugamba rwatangiriye by’umwihariko ahaguye uwari uruyoboye bibatera imbaraga zo gukora cyane kugira ngo bagere ku kwibohora ibyari byo byose byabangamira imibereho n’iterambere.

Ati: “Fred bamwe twari tunamuzi tukiri mu buhungiro. Kuba yaritangiye iki gihugu twari tunyotewe ndetse akahasiga ubuzima we n’abandi batabariye u Rwanda, dushima ko abo yasize barukomeje ndetse bakarutsinda. Urugamba rw’amasasu rero rwararangiye ndetse naho aruhukiye ntekereza ko abibona, twe rero icyo kumwitura ni ugukora cyane tukanibohora ubukene, tugatera imbere tukagira igihugu yari afite mu nzozi.”

Jovia Musabwa nawe avuga ko itariki ya 1 ikwiye gutuma batekereza ku kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, ruzira ubuhunzi nkuko abenshi mu bahagurukiye kujya ku rugamba bari babyiyemeje.

Agira ati “imyaka 34 kuri bamwe ntiraba myinshi ku buryo twakwibagira ububabare bwo kubaho ucyurirwa kutagira igihugu. Barakoze abarwitangiye. Uwo munsi rero ni umwanya wacu abakiriho gushyigikira icyahagurukije intwari, tugaharanira kubaka igihugu kizira amacakubiri ayo ari yo yose usanga yaragiye anaba impamvu yo gukwiza imishwaro bamwe mu Banyarwanda bagahezwa ku gihugu cyabo.”

Yongeraho ati: “Nka njye rero iyo mbyutse nkareba aka gasozi kaguyeho Fred, hari ibyiyumvo biza mu marangamutima, nkumva uyu munsi yakabaye ahari akareba iki gihugu yirukanywemo afite imyaka itatu akaza no kukigwamo akimazemo iminsi ibiri gusa. Dukwiye gukora cyane rero tukusa ikivi batangiye, bigakorwa kandi mu bice bitandukanye by’ubuzima, yaba kurinda igihugu, ibikorwa by’itetambere, kubaka ubumwe, imibereho myiza n’ibindi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba Uwishatse Ignace avuga ko ari ishema ku batuye uwo Murenge watangirijwemo urugamba rwo kubohora igihugu.

Agira ati: “Ni ishema ku baturage bacu bari mu marembo y’inzira yo kubohora u Rwanda. Iri shema rero dukwiye kurishyigikira tukaba abaturage basigasira Ibyagezweho, ntihagire uwaduca mu rihumye ngo yakwangiza turebera. Abaturage bacu kandi turabasaba gukora bagatera imbere aho batuye hagasobanuka cyane ko na Leta nayo ikora byinshi ihageza ibikorwa remezo nk’amashanyarazi atarahabaga, amazi ndetse havuguruwe inyubako z’umupaka n’umuhanda uduhuza b’abaturanyi bo muri Uganda.

Akomeza agira ati: “Biramutse bikunze twifuza ko abatuye mu Tugari twa Rwentanga na Kagitumba bajya baba n’aba mbere no mu bindi bikorwa bya L eta.Buri wese akwiye kuba yaratanze mituweli ,kuba nta mwana uta ishuri, tukicungira umutekano amarondo yacu agakora neza. Ibi tutabyitayeho twaba turi gutatira abitanze bagatangiza urugamba rwo kubohora igihugu.”

Agasozi ka Rwentanga karasiweho Intwari yashyizwe mu cyiciro cy’Imanzi Maj. Gen Fred Gisa Rwigema, kari hafi y’umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda nko mu bilometero 4.

  • HITIMANA SERVAND
  • Ukwakira 2, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
N C says:
Ukwakira 2, 2024 at 11:05 am

Turasaba Leta yacu ndetse numuryango wacu RPF ko
Badufasha gusigasira amateka yakariya gasozi. Nuzavuka akamenya aho intwari Gisa yameneye amaraso arinayo yatanze imbaraga zo kubohora urwanda;
Mubugome, mubucyene, mumacakubiri, no bindi

MR says:
Ukwakira 2, 2024 at 12:33 pm

Aho Major General Fred Gisa Rwigema yaguye Mbere yurugamba rwo kubohora igihugu Ako gasozi kitwaga Nyabwishongwezi ariko uyu munsi ni mukagali ka Kanyonza ntabwo hitwa Rwentanga

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE