U Bushinwa: Batatu bapfuye 15 barakomerekera mu iguriro batewe icyuma

Polisi y’u Bushinwa yatangaje ko abantu batatu bapfuye abandi 15 bakomerekera mu gitero cyagabwe hakoreshejwe icyuma ubwo bari mu iguriro riherereye mu nkengero z’umujyi wa Shanghai.
Inzego z’umutekano zatangaje ko ukekwaho icyaha ari umugabo w’imyaka 37, yahise ajyanwa gufungwa nyuma y’igitero.
Kuri uyu wa Kabiri kandi ishami rya polisi ya Songjiang ryatangaje ko ukekwaho icyaha witwa ‘Lin’, yatawe muri yombi kandi no mu iperereza ryakozwe ryagaragaje ko Lin yagiye mu mujyi wa Shanghai ‘abitewe n’umujinya waturutse ku bibazo bye bwite’.
Iki gitero cyagabwe ubwo abantu mu Bushinwa biteguraga umunsi mukuru ujyanye n’umuco witwa “Golden week”, uba ku ya 1 Ukwakira.
Ibikorwa byo gutera abantu ibyuma mu Bushinwa imyaka yashize abayobozi bakunze kubishinja abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Mu kwezi gushize, umwana w’imyaka 10 yapfuye azize guterwa icyuma aho yari mu mujyi wa Shenzhen.
Muri Gicurasi, umugabo yishe abantu umunani akomeretsa undi akoresheje icyuma mu mujyi wa Xiaogan mu ntara ya Hubei rwagati, mu gihe mu mwaka wa 2022, umugabo yateye ibitaro bikuru bya Shanghai, akomeretsa abantu 15 akoresheje icyuma nubwo yaje gukatirwa urwo gupfa.
