Gen (Rtd) yakiriye Umuyobozi Mukuru wa FAO mu Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahangana n’Ubutwererane Gen (Rtd) Kabarebe James, yakiriye Coumba Dieng Sow, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) mu Rwanda, ucyuye igihe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024, ubwo yakiraga uwo muyobozi urimo gusoza imirimo ye mu Rwanda, Gen (Rtd) Kabarebe yamushimiye imirimo ye mu nshingano yari afite aho yashyizeho ingamba zo kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa.

Coumba Dieng Sow, yatangiye imirimo yo guhagararira FAO mu Rwanda muri Kanama 2022.

Mu nshingano yari afite zari ugufatanya na Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, muri gahunda yo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi hashingiwe kuri politiki zashyizweho na Guverinoma.

Coumba Dieng Sow yari yagenwe na Qu Dongyu, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, nk’ugomba guhagararira FAO mu Rwanda, tariki ya 18 Nyakanga 2022.

Sow ni impuguke mu bukungu bushingiye ku buhinzi n’impuguke muri politiki, amaze imyaka isaga 10 akora muri FAO na UN, ashinzwe ibijyanye n’uburenganzirana n’iterambere rya muntu muri Afurika, Asia n’Amerika y’Amajyepfo.

Mbere y’uko yoherezwa gukorera mu Rwanda, Sow yari Umuyobozi w’impuguke za FAO, zishinzwe gutera inkunga ibihugu 18 by’Afurika yo mu Burengerazuba no mu Karere ka Sahel.

Coumba yatangiye gukorana na FAO mu 2006, ashinzwe Politiki y’Ubuhinzi, mu 2013 yagizwe Umuyobozi Mukuru ushizwe Afurika.

Sow Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu, mu bijyanye n’imicungire ya gahunda za Leta yakuye muri kaminuza ya siyansi mu Bufaransa, akagira indi mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza siyansi ijyanye no gutanga umusaruro w’ubuhinzi mu nganda, yakuye mu ishuri ry’ubuhinzi n’ibiribwa byo nganda i Montpellier mu Bufaransa ndetse kandi afite icyiciro cya gatatu, mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku buhinzi, yakuye muri kaminuza ya London mu Bwongereza.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE