Amajyepfo: Abahinzi barasabwa guhinga vuba nyuma yo kubona imvura 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Mu gihe bamwe mu bahinzi mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko nyuma yo kubona imvura, bihaye intego yo kutarenza itariki 15 Ukwakira batararangiza gutera, Ubuyobozi bw’Intara bwo buvuga ko bakwiye kutarenza icyumweru bataramara gutera imbuto.

Abakorera ubuhinzi mu gishanga cya Kibuza giherereye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko bafite ingamba zo kuba itariki ya 15 Ukwakira, bazaba baramaze guhinga no gutera imyaka ku buryo nta muhinzi uzaba akiri guhinga muri koperative yabo.

Nyirantoragurwa Marceline umwe muri aba bahinzi ukomoka mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko nyuma yo gutegereza igihe kirekire imvura barayibuze, ubu ikaba yaraguye bagiye guhinga ku buryo itariki 15 z’uku kwezi bazaba bararangije guhinga no gutera.

Ati: “Ubu twabonye imvura, ku buryo muri Koperative Kabiyaki twihaye intego yo jyewe mfite gahunda yo kuba itariki ya 15, izasiga nararangije guhinga imirima mfite muri koperative”.

Mukamurangwa Janviere nawe ukorera ubuhinzi mu gishanga cya Kibuza muri koperative Kabiyaki, avuga ko nyuma yo kubona imvura nta kintu kizamubuza guhinga vuba kuko kuri we iyo utinze guhinga uhura n’igihombo.

Ati: “Ntagendeye gusa ku nama tugirwa n’ubuyobozi bwa koperative, mfite intego zo guhinga nkarangiza kare, kuko ubushize nahinze nyuma sineza neza kubera ko nahuye n’ibyonnyi, na cyane ko icyo nari ntegereje n’imvura kandi yaraguye”.

Uwizeyimana Zainab umuyobozi wa koperative Kabiyaki nawe akaba agaruka ku kuba barihaye intego yo guhinga kare kuko bari bateguye n’imirima yabo.

Ati: “Dufite gahunda yo kutarenza itariki ya 10 Ukwakira duhinga, kuko imirima twari twayiteguye mbere dukoresha amazi yo mu cyuzi tuvomerera ku buryo ubu tugiye gutangira gutera imbuto.”

Ni mu gihe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice we atemeranya n’abahinzi, ahubwo we avuga ko batagomba kurenza icyumweru batararangiza gutera imbuto.

Ati: “Aba bahinzi kimwe n’abandi bo mu Ntara y’Amajyepfo ibyiza ntibagomba kurenza icyumweru batararangiza gutera imbuto, cyane cyane mu bishanga, kuko ubu ubutaka bwo guhinga mu Ntara y’Amajyepfo bufite hegitari ibihumbi 43, twamaze kubutegura ku kigero cya 76%, ndetse kwegereza ifumbire n’imbuto abahinzi bikaba nabyo bigeze ku kigero cya 85% ku buryo nta gikwiye gutinza abahinzi na cyane ko igihe twatinze dutegereje imvura itagwa gihagije”.

Guverineri Kayitesi avuga ko, ubu abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Turere no mu Mirenge, bahawe inshingano zo kumanuka bakegera abahinzi muri iki gihe cy’ihinga, kugirango habeho kwihutisha ubuhinzi hatazabaho gukererwa gutera, na cyane ko ubu mu Ntara y’Amajyepfo gutera imbuto bikiri hasi bitaragera ku kigero gishimishije kuko ubu biri ku kigero cya 16%.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukwakira 1, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE